• Tue. May 7th, 2024

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyishe kirashe abamotari bari baherekeje umurambo.

Share with others

Abamotari bane bishwe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni ahagana isaha z’u mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24/04/2024, n’ibwo mu bice by’i Rwindi, igisirikare cya leta ya Kinshasa (FARDC) cyishe kirashe abamotari bane barapfa undi umwe arakomereka, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru avuga ko ba motari bari batanu bakaba bari baherekeje imodoka yo mu bwoko bwa Rand Cruser yarimo umurambo, bamaze kugera i Rwindi, bashaka kunyura i Kibirizi bakomereza mu bice bya Kirumba, nibwo barashwe na FARDC, bane muribo barapfa undi umwe araswa munda arakomereka bikabije.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ba bamotari bari baje bava i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .

Ubuhamya bwatanzwe bwa majwi, bugira buti: “Bari bamotari bari bavuye i Goma, berekeje Kirumba, ubwo bari bageze i Rwindi baraswa na FARDC amasasu menshi hapfa ba motari bane undi umwe arakomereka. Imirambo yabo yahise ijanwa mu bitaro biherereye muri Grupema ya Kanyabayonga.”

Ubuhamya bwakomeje bugira buti: “Nti mutangare Guverinoma yacu nta gisirikare ifite, ku bona abamotari baherekeje imirambo nti bicwa na M23 ariko bicwa n’igisirikare cy’i gihugu, nta kigenda niko igisirikare cyacu kimeze.”

MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *