• Mon. May 6th, 2024

Imodoka yari itwaye imiti yabarwayi yerekeje muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika.

Share with others

Imodoka yari yerekeje muri teritware ya Fizi itwaye imiti yarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika.

Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 23/04/2024, nibwo imodoka yari fite ikimenyetso cya Biben, ubwo yavaga Uvira yerekeje muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Bavuze ko iy’i modoka yari itwaye imiti yabarwayi, ko kandi yari nfashanyo yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta(medecin du monde Belgique).

Intandaro yiyo mpanuka bikaba byaravuye kukuba umuhanda nimero 5 warasenywe n’imvura iri mu kugwa ari ninshi muri ibyo bice.

Imodoka yakoze impanuka irohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, ntiyarimo imiti gusa kuko yarimo n’ibikoresho byinshi by’ingirakamaro bikoreshwa mu barwayi.

Sosiyete sivile yo muri Grupema ya Tanganyika yemeje ay’amakuru, inahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa gukora ibishoboka byose igatunganya umuhanda nimero 5 wa Baraka-Uvira, aho yavuze ko wangiritse bikabije ko ndetse abagenzi kuri ubu bifashisha moto, kuko imodoka biragorana mu gihe uyu muhanda urimo amazi menshi.

Imvura ikabije yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka. Bamwe mu baturage baturiye ibice byegereye i Kiyaga cya Tanganyika muri Uvira na Fizi bagiye bata izabo ku bera imyuzure yongeye kwa duka muri iyi minsi.

Ntacyo Sosiyete sivile yatangaje ku bantu bari muriyo Modoka yarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika. Gusa yatangaje ko imiti ya barwayi n’ibikoresho bikoreshwa kwa muganga byarohamye mu mazi.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *