• Sun. May 19th, 2024

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyahishye ko ari munzira zo guhindura itegeko nshinga.

Share with others

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyahishye ko ari munzira zo guhindura itegeko nshinga.

Ni mu gihe umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yabyeruye avuga ko yashizeho komisiyo izatekereza ku itegeko nshinga rishya.

Ubwo yari i Buruseli mu Bubiligi uyu mukuru w’igihugu yabajijwe ku bijyanye n’uko itegeko nshinga ryahinduka, undi nawe asubuza ko ashaka ko itegeko nshinga rihunduka ngo hagashirwaho iribereye Igihugu nk’uko yabyivugiye.

Ibi mu benshi batavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa ntibigeze ba byakira neza.

Abarimo depite Mwando Christian uyobora itsinda rya badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko ishinga amategeko, abona ari ukugerageza manda ya gatatu kandi ko ibyo bidashobora kubaho. Akomeza avuga ko ibyo ko bisa no kubura ubuyobozi, Tshisekedi agomba gufata inshingano ze kuri Repubulika kandi ntahore ashinja abandi ibyaha.

Jean Claude Katende wo mu ishirahamwe nyafurika riharanira uburenganzira bwa muntu (Asadho) yemeza ko perezida Félix Tshisekedi yarenze umurongo.

Yagize ati: “No muri union sacrée hari benshi batezemera ko umubare wa manda uhinduka, ko igihe cya manda n’uburyo bwo kugena Perezida behinduka.”

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *