• Sun. May 19th, 2024

Abagenzi bari bagiye Uvira bavuye mu Maheta baguye mu gico cy’abambuzi bamburwa utwabo.

Share with others

Abagenzi bari bagiye Uvira bavuye mu Maheta baguye mu gico cy’abambuzi bamburwa utwabo.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wo ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje cyo ku itariki ya 04/05/2024 nibwo abagenzi bari bavuye mu bice byo muri teritware ya Mwenga baganye Uvira baguye mu mutego wa Wazalendo babasahura ibyabo ndetse n’umugenzi umwe arakomeretswa, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Amakuru avuga ko aba bagenzi bari bavuye mu gace ka Maheta ho muri Grupema ya Basimunyaka, Secteur ya itombwe ubwo bari munzira berekeje Uvira bageze mu misozi imanukira Uvira bahurirana n’abantu bitwaje imbunda barabatoteza.

Si ukubatoteza byonyine kuko Minembwe Capital News yabwiwe ko aba bagenzi batswe n’ibyabo bari bafite, birimo ibikapu, amatelefone ndetse n’amafaranga bari bitwaje abafasha mu rugenzi dore ko bari murugendo rukoreshwa n’ibirenge ku ko nta muhanda.

Nta wishwe cyangwa ngwashimutwe, usibye gukurwaho utwabo n’umugenzi umwe arakubitwa kugeza akomerekejwe, nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga.

Tubibutsa ko ibi bice aba bagenzi banyagiwemo bisanzwe bigenzurwa n’u mu Maï Maï ukunze kwiyita Gen John Makanaki n’undi witwa Mupekenya.

Ni Maï Maï zizwiho kwica no kunyaga Inka zabo mu bwoko bw’Abanyamulenge cyangwa se Abatutsi muri rusange.

Ibi byatumye urubyiruko rwo muri Grupema ya Bijombo rusaba ubuyobozi bw’ingabo za RDC kugarura umutekano.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *