• Sun. May 19th, 2024

Aka kanya ku murongo w’urugamba ruhanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa hari ituze mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Ku murongo w’urugamba ruhanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa hagaragaye ituze mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni muri Masisi ahari hamaze iminsi irenga ine humvikana imbunda ziremereye n’izito hongeye ku garagara ituze, nk’uko ay’amakuru avugwa nabaturiye ibyo bice.

Ahanini iri tuze ryagaragaye mu bice bimaze ku bohozwa n’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ndetse ngo ukaba ugamije gushiraho iherezo ry’ubu butegetsi bwa Kinshasa.

Nka hitwa Bitongo ho muri teritwari ya Masisi uy’umunsi wo kw’itariki ya 06/05/2024, hari agahenge, bitandukanye n’urusaku rw’imbunda zahumvikanye kuri uyu wo ku Cyumweru, cyane cyane ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize.

Ahandi haranzwe n’ituze mu gihe hari hakunze kumvikana imbunda ziremereye ni muri Bwemerimana ndetse no hakurya wa mbutse muri Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Aha muri Minova hagarutse ituze muri ay’amasaha y’igicamunsi, ariko M23 ira cya hazengurutse.

Ikindi n’uko M23 yamaze kwinjira muri Kivu y’Amajy’epfo, aho imaze gufata ibice bimwe byo muri teritwari ya Kalehe birimo ahitwa Kalungu aha uba watambutse Minova werekera i Bukavu, ahandi yafashe ni Kavumu, Rwangala na Ruzikata.

Ku rundi ruhande igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze mu muvugizi wacyo Gen Sylvain Ekenge yatangaje ko hagiye gukorwa operasiyo ihuriweho igisirikare cya FARDC na SADC kugira ngo bahashya M23.

Ibi kandi byavuzwe n’umuryango w’Afrika w’iterambere rya Afrika y’Amajy’epfo, aho bashize itangazo hanze kuri iki Cyumweru rimenyesha ko ingabo zuyu muryango zigiye kurwanya M23 no kuyirandura muri RDC.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *