• Sun. May 19th, 2024

Ibindi bice bitatu byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byigaruriwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).

Share with others

Ibindi bice bitatu byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byigaruriwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).

Ni ahagana mu rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/05/2024 n’ibwo abasirikare ba M23 barwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo bongeye kugira ibindi bice bafata byo muri Kalehe, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ibyo bice ni Ruzikata, Kavumu na Rwangara, binavugwa ko utu duce turi ahitwa mu misozi izwi nka Haut-Plateau ya Kalehe.

Bije bisanga Shanje yafashwe rugikubita ndetse n’inkengero za Numbi.

Kugeza ubu M23 ikomeje kuja imbere nyuma y’uko y’igaruriye ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse na Nyiragongo irimo ibice uyu mutwe wafashe mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Hagati aho centre ya Minova ifatwa nka hantu hingenzi muri teritware ya Kalehe, iravugwamo ubwoba bwinshi ni mu gihe abaturage bayituriye basabye igisirikare cy’u Burundi gisanzwe ari cyo kihagenzura muri iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ku bareka bagahunga, nk’uko byavuzwe na Sosiyete sivile yo muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko kuri ubu iyi centre yoba isigayemo abaturage bake, kandi ko M23 ikomeje gusatira kuhafata ko ndetse ingabo zuyu mutwe zihazengurutse.

Tu bibutsa ko imirwano yabaye muri iki Cyumweru dusoje, isa niyazanye undi murongo mushya ni mu gihe M23 irimo kunyaruka mu gufata ibindi bice ari nako igisirikare cya leta ya Kinshasa cyo cyifatira imyanzuro yo guhunga.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *