• Mon. May 6th, 2024

Hatangajwe umubare mushya w’Abanyekongo bamaze kuva mu byabo mu gihe cy’amezi atatu kubera intarambara zurudaca.

Share with others

Abarenga miliyoni zirindwi bamaze kuva mu byabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye muri raporo yashizwe hanze na Amnesty International, aho yabisohoye muri iki Cyumweru turimo ahagana tariki ya 23/04/2024.

Ivuga ko mu gihe cya mezi atatu gusa, abantu barenga miliyoni zirindwi bamaze kuvanwa mu byabo kubera intarambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iyi raporo ivuga ko muri iyi minsi habaye isibaniro ry’intambara biturutse ku mitwe y’itwaje imbunda irwana yo ubwayo cyangwa irwanya leta y’icyo gihugu.

Aha niho hava imfu z’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bishwe n’imitwe y’itwaje intwaro cyangwa n’abasirikare ba FARDC.

Amnesty International ivuga ko u Burasirazuba bwa RDC bumazemo igihe burimo intambara, ko kandi iyo ntambara iterwa na CODECO, FDLR na ADF.

Mu myaka ibiri irenga byageze ku rundi rwego ni mu gihe M23 nayo yarimaze kubura imirwano aho isaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa buha uburenganzira n’amahoro Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kimwe n’abandi baturage biki gihugu.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *