• Tue. May 7th, 2024

Ibihugu bifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, byo ngeye kwitwa ikibazo gikomeye mu muryango w’Abibumbye.

Share with others

Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho w’u muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo, yashimangiye ko igihugu gishigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo kitaziguye ku Rwanda.

Ni mu biganiro byahuzaga abagize akanama ka mahoro mu muryango w’Abibumbye, i New York muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho barimo baganira ku mutekano wa karere ki biyaga bigari.

Muri ibi biganiro Rwamucyo Ernest Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafatiwe ibihano n’umuryango w’Abibumbye ugihangayikishije umutekano w’u Rwanda ukaba unakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide mu karere.

Yagize ati: “FDLR ni nayo yihishe inyuma y’umugambi wo gutsemba Abatutsi b’Abanyekongo ndetse no kwangiza uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Umutwe wa FDLR wavutse ku mitwe y’itwaje imbunda yashinzwe na Guverinoma y’abajenosideri yashingiwe mu mashyamba ya Congo nyuma yo kunamurwa kuri genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rutewe inkeke n’ubufatanye bw’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR udahwema kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati: “Kuba abajenosideri ba FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho byaremewe mu ngabo za FARDC iyitera inkunga ikayiha ubufasha bwa gisirikare, ubw’imari n’ubwa politiki bikaba bihangayikishije u Rwanda kuko FDLR ari ikibazo kitaziguye ku mutekano n’ubusugire bw’u butaka bwarwo.”

Yavuze kandi ko “Igitangaje ni uko, bamwe mu bakomeye bazi uko kuri basa n’abakwirengangije ahubwo bagakomeza gushyigikira ibinyoma bisebya leta y’u Rwanda, mu rwego rugaragara ko baba bagerageza guhakana jenoside no gukingira ikibaba abajenosideri.

Turifuza gushimangira ko imbaraga zose zikorana biziguye cyangwa butaziguye n’abajenosideri ba FDLR tubabona nk’ikibazo kitaziguye ku mutekano w’igihugu, ku busugire n’ubudahangarwa bwacyo.”

Yavuze ko icyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo guha imbunda imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo gikomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati: “Uko gutiza umurindi amakimbirane byarushijeho gukaza umurego nyuma yaho ingabo z’u Burundi n’izo herejwe n’umuryango w’u bukungu w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo (SADC)n’abacanshuro.

Nikenshi impuguke mu bya politiki zagiye zisaba ko leta ya Kinshasa yakwambura imbunda FDLR by’u mwihariko nk’umutwe wahungiye muri RDC nyuma yo gukora Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri abo babisaba harimo Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo, yavuze ko RDC ikwiye Kubahiriza amasezerano ya Sun City yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa muri 2003.

Alice Warimu Nderitu, umunjyanama wihariye w’u muryango w’Abibumbye mu gukumira genocide, na we yavuze ko leta ya Kinshasa ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’Abatutsi n’Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa kubera abo bari bo.

Abarimo kandi na Julius Nyerere wabaye perezida wa Tanzania, ntiyahwemye kugaragaza ko Abatutsi Babanyamulenge bahohoterwa no kwamburwa uburenganzira bwabo kuri gakondo yabo.

Ku rundi ruhande ibyo byaganiriwe ho mu gihe umutekano ukomeje kurushaho kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, ku bera intambara ihuza M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’abagifasha ku rwanya uwo mutwe.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ibihugu bifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, byo ngeye kwitwa ikibazo gikomeye mu muryango w’Abibumbye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *