• Sun. May 19th, 2024

SADC yatangaje icyo igiye gukorera M23, mu Burasirazuba bwa RDC, kandi iyamagana y’ivuye inyuma.

Share with others

SADC yatangaje ko yamaganye M23, inatangaza ko igiye kuyirwanya yivuye inyuma.

Ni bikubiye mu itangazo umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo, SADC, washize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 05/05/2024, aho muri iryo tangazo wa maganye wivuye inyuma umutwe wa M23, iwushinja kugaba ibitero mu kambi ya Mugunga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ikambi y’abavanwe mu byabo ya Mugunga yibasiriwe n’ibisasu ku wa Gatanu, tariki ya 03/05/2024 binasiga bihitanye abasivile barenga 14 abandi bagera kuri 30 barakomereka, nk’uko iryo tangazo ribivuga, ndetse bikaba byaranahamijwe n’ubuyobozi bwa leta ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko ubutumwa bwa SADC muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, buzwi nka SAMIDRC bwemeje ko ibyo bitero byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.

Ubutumwa buri muri iri tangazo bukavuga ko kwibasira nkana abaturage b’inzirakarengane ni ukurenga ku mugaragaro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.

Itangazo rikomeza rivuga ko ibitero yita ko byakozwe na M23 ngo byatumye abaturage bava mu byabo, kandi ngo bikaba byarafunze inzira zijana ibicuruzwa n’ibiribwa mu mujyi wa Goma, kandi ibibazo by’u butabazi biriyongera.

Itangazo rigashimangira ko ingabo za SADC kubufatanye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bigiye gukora operasiyo simusiga izafashya kurandura umutwe wa M23.

Iri tangazo risoza rivuga ko muri ibyo bikorwa byo guhashya umutwe wa M23, hazaba kubahiriza ingingo z’u burenganzira bwa muntu nk’uko bitegekanwa n’amategeko mpuzamahanga y’u burenganzira bwa muntu, amasezerano y’u muryango w’Abibumbye, amategeko agenga amakimbirane akoreshwamo imbunda, ndetse ngo n’amategeko areba iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hagati aho abaturage baturiye iyo nkambi y’abavanwe mu byabo bo bemeza ko barashwe n’igisirikare cya FARDC, ibi kandi bishimangirwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo, mu itangazo ryayo yashize hanze nyuma y’icyo gitero yashinje igisirikare cya leta ya Kinshasa kuba aricyo cyagabye icyo gitero mu bakuwe mu byabo, i Mugunga.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *