• Sun. May 19th, 2024

Umugambi wa leta ya Kinshasa wo kurwanya no guhashya Twirwaneho igizwe n’abaturage b’Abanyamulenge watahuritse.

Share with others

Hari abarwanyi bahawe misiyo yo kurwanya abaturage b’irwanaho bo mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze kuri komanda Secteur wa Uvira yatanze uburyo bushoboka ku barwanyi ba Maï Maï iyobowe n’uwiyita General Rene Itongwa, kugira ngo arwanye kandi ahashye abaturage ba Banyamulenge bazwi nka Twirwaneho, nk’uko ay’amakuru yatanzwe n’ubutasi bw’Igisirikare cya leta ya Kinshasa, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ay’amakuru y’ubutasi avuga ko General Rene yakoranye ibiganiro na komanda Secteur wa Uvira bemezanya ku rwanya abaturage bayobowe na Colonel Rukunda Michel, wamamaye ku izina rya Makanika.

Nk’uko ay’amakuru yatanzweho ubusobanuro, bivugwa ko ibiganiro byahuje Rene na komanda Secteur wa Uvira, byabaye nyuma y’uko Rene yari avuye i Kinshasa, ni mu gihe ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo buheruka gutanga amadolari y’Amerika y’umurengera ku mitwe y’itwaje intwaro ikorera mu kwaha ku butegetsi bwe.

Iyo mitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo bo muri Kivu Yaruguru na Kivu y’Epfo, harimo kandi na Gumino ya Alexis Nyamusaraba, aho buri mutwe warimo uhabwa amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi makumyabiri nabibiri, ku bo muri Kivu y’Amajy’epfo mu gihe abo muri Kivu Yaruguru bo barimo bahabwa arenga ayo ngo kubera ko bari mu ntambara na M23.

Ay’amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibiganiro bya komanda Secteur wa Uvira na Gen Rene, umurwanyi wo mu bwoko bw’Ababembe yahawe ibikoresho by’agisirikare birimo imbunda zigezweho, amasasu, ndetse kandi ngo ahabwa n’ibiryo bizafasha abarwanyi be gukora operasiyo neza.

Kuri ubu Rene Itongwa akaba yaramaze kuzamuka mu misozi yo muri teritware ya Fizi, ariko akaba arindiriye abasirikare babakomanda bo muri FARDC bazamufasha gukora iyo ntambara leta ishaka gushora ku baturage baturiye ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge.

Bizwi ko abarwanyi ba Maï Maï Rene basanzwe bakorera muri teritware ya Fizi no mu misozi mike yo muri teritware ya Uvira. Aba barwanyi kandi bazwiho kunyaga Inka z’Abanyamulenge ahanini abaturiye indondo ya Bijombo no mu bice byo muri teritware ya Fizi ndetse na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *