• Sat. May 4th, 2024

Uwahoze Ari Minisitiri W’intebe Muri RDC, Yongeye Kwibutsa Leta Ya Kinshasa, Kwitegurira Intambara N’u Rwanda.

ByBruce

May 5, 2023
Share with others

Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Adolphe Muzito, yongeye kwibutsa leta yiki gihugu ko amahita mo meza ari ukwitegura intambara na leta ya Kigali.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05.05.2023. Saa 1:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muzito ukuriye ishaka cangwa iChama akaba arinawe wagishize Nouvel Elan, mu kiganiro yagiranye nitangaza makuru kuri France 24, nk’uko asanzwe abivuga, yongeye kwemeza ko leta ya Kigali ifasha umutwe witwaje intwaro wa M23; ibi birego Kigali irabihakana.

Muzito, yasobanuye uburyo igihugu cye kigomba kwitegura avuga ko igisirikare kigomba gushaka ubushobozi mu buryo burambye ku buryo mu gihe kiri imbere cyazashobora guhangana n’icy’u Rwanda mu buryo bucyoroheye.

Uyu munyapolitiki yakomeje yemeza ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ari ‘bo basebuja’ ba leta ya Kigali, bityo ko kugira ngo Leta ya RDC irushobore, bisaba ko yakwiyegereza ibi bihugu, bikagirana dipolomasi mu by’ubutunzi.

Muzito ni umwe mu Banyekongo bavuga rikijana Kandi akaba akunzwe cyane mugihe avuga leta ya Kigali nabi badashyigikiye ko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda wakongera kuba mwiza. Kuri we, nta biganiro by’ubwiyunge bikwiye kuba hagati y’ibihugu byombi.

Kugeza ubu umwuka mubi ukomeza kuzamuka hagati ya leta ya Republika ya democrasi ya Congo n’u Rwanda, nimugihe leta ya Kinshasa ishinja Kigali gutera inkunga inyeshamba za M23, zirwanira muburasirazuba bw’ikigihugu. Kigali nayo ihakana ibirego Kinshasa iyirega.

Nikenshi hagiye haba Ibiganiro bihuza ibi bihugu byombi ariko gutora umuti bisa nibyagoranye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.