• Sat. May 18th, 2024

Umunyamulenge, Joseph Kamuhora, witabye Imana yarazwiho gukorera Imana n’ubuhanga bukomeye ku biganye nawe, muri teritware ya Uvira, Mwenga na Fizi.

Share with others

Umunyamulenge, Joseph Mujonga Kamuhora, witabye Imana yarazwiho gukorera Imana n’ubwenge ku biganye nawe, muri teritware ya Uvira, Mwenga na Fizi.

Yitabye Imana ku itariki ya 29/04/2024, nk’uko biri mu itangaza ryashizwe hanze n’umuryango wabugufi avukamo, rikaba riteweho umukono na Paul Rugazura, uyoboye uwo muryango wa Joseph Mujonga Kamuhora, i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Iri tangazo ritangira rimenyesha ko umuryango wa Gasinzira muri Kenya, munzu ya Nyamukabakaba, urabikira inshuti n’abavandimwe ko Mzee Mujonga Kamuhora yitabye Imana ku itariki ya 29/04/2024 mu bitaro bya Popular, biherereye i Nairobi.

Ir’itangazo ntirivuga icyaba cyishe Joseph, gusa risoza rivuga ko ku mushingura bizaba ku itariki ya 07/05/2024, ko kandi bizabera ku irimbi rya Rangata, ho muri Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Umwe wo mu muryango wa Mzee Mujonga Kamuhora Joseph, ya bwiye Minembwe Capital News ko uwadukuwemo yari intwari ikomeye, haba mu gukorera Imana ndetse akaba yarazwiho n’ubuhanga budasanzwe.

Avuga ko yari umukristo wo mu idini rya Katolika, ko ndetse yayoboye igihe kirekire “Diaconia” ya Kagogo, ho muri Grupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira. Akaba kandi yarayoboye na “Shirika” yo ku wa Nyarusuku.

Ku byerekeye ubuhanga, bivugwa ko yagiye aba uwa mbere mu ishuri kuva mu ishuri ribanza ukageza arangije uwa Gatandatu, mu mashuri y’isumbuye. Bikaba bizwi ko yatangiye kwiga igihe cy’u bukoloni bw’Ababiligi.

Ikizamini gisoza uwa Gatandatu ku mashuri abanza (concour national), niwe wagize amanota ya mbere muri teritware zitatu zo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Mwenga, Uvira na Fizi.

Aya manota yayatambukanye no muri trocommun. Kubera amanota meza yatsindanye mu wa 6 w’amashuri abanza, byatumye Abazungu b’Ababiligi bamutembereza hagati muri iyo myaka 1955, agera mu bihugu biri hanze ya RDC, Rwanda, Burundi n’ahandi.

Yanaboneyeho no kuvuga ko Abanyamulenge biganye na Joseph Mujonga Kamuhora, abarimo Feu Gustave Mushishi, bavuga ko yaheshaga Abanyamulenge ishama ku banyamahanga.

Uwatanze ubu buhamya bwa Joseph Mujonga Kamuhora, kuri Minembwe Capital News yasoje avuga ati: “Mubyeyi Mujonga Joseph, turashima Imana yari yarakuduhaye nk’impano. Ndibuka ubwitonzi bwawe, igifaransa cyakubaga mu mutwe no kwandika neza. Hari naho wakosoraga za mémoires za ba étudiants bigaga za Lubumbashi. Nkwifurije iruhuko ryiza.”

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *