• Sat. May 18th, 2024

Umubare w’abantu baguye i Mugunga, batewemo ibisasu n’igisirikare cy’u Burundi hamwe n’icya Congo, watangiye ku menyekana.

Share with others

Umubare w’abantu baguye i Mugunga, barashwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo watangiye ku menyekana.

Ni ahagana isaha z’igitondo cyo ku wa Gatanu, n’ibwo inkambi y’impunzi iri Mungunga, agace kegeranye na Quartier ya Lac Vert, ho mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hatangiye kuraswa ibisasu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mungunga.

Ubu buyobozi buvuga ko ibisasu bya mbere byo mu bwoko bwa Locket byaguye i Mugunga igihe c’isaha zitanu n’iminota icumi n’itanu, ku masaha y’igitondo. Bikaba byasize bihitanye umuryango wose warimo abana babiri n’umubyeyi wabo umwe, abandi bantu benshi barakomereka.

Bwana Baseme Masasi Emmanuel, umuyobozi w’inkambi ya Mugunga yabwiye itangaza makuru ko hamaze kuboneka abantu 17 bishwe nibyo bisasu naho abagera kuri 37 bakaba bakomeretse.

Uyu muyobozi yanahamije ko ibisasu byatewe i Mungunga biri kuva mu ntambara iri kubera mu bice byo muri teritware ya Masisi, ahari imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ku ruhande rwa leta, umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yashinje M23 kuba ariyo iri gutera ibyo bisasu. Ku rundi ruhande AFC nayo yashize itangazo hanze rimenyesha ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ko aricyo cyateye ibisasu mu mpunzi ziri i Mungunga.

Hari inyandiko zikomeje gucicibikana ku mbuga nkoranya mbaga, zivuga ko i Mugunga hapfuye abantu bakabakaba 41 abandi n’abo ngo bataramenyekana umubare bakaba bakomeretse.

Izo nyandiko zinashimangira ko Ingabo z’u Burundi zizwiho gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya M23 ko aricyo cyateye ibyo bisasu i Mugunga bigasiga bihitanye abasivile benshi bari basanzwe bacyumbikiwe muri yo nkambi.

Izo nyandiko zikomeza zivuga ko Ingabo z’u Burundi zateye ibyo bisasu ko zari i Minova, ho muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko izo nyandiko zibisobanura n’uko izo ngabo z’u Burundi zateye ibisasu muri Mugunga mu rwego rwo kugira ngo byitirirwe abarwanyi ba M23, ninyuma y’uko ingabo z’uwo mutwe zimaze iminsi ibiri zizengereje ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.

Kuri ubu teritware ya Masisi igice cyayo kinini kikaba kimaze kuja mu maboko ya M23, ndetse ingabo z’uwo mutwe zikaba zikomeje kwirukana iryo huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho rihunga rigana mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *