Inka z’Abanyamulenge zakubiswe n’inkuba Mucyohagati, mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19/02/2024, inkuba ya kubise inka zari mu biraro mu bice byo mu Chohagati, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abungeri b’inka za Banyamulenge baherereye mu misozi yo Mucyohagati.
Nk’uko bya vuzwe n’uko inkuba ko yakubise igihe c’isaha z’igicamunsi, ikubitira neza mu gace kitwa Mucyakira, aha herereye mu ntera y’ibirometre 30 na centre ya Mikenke, ho muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, aho inka zari m’urwuri ziragiwe. Inka zigera kuri makumyabiri n’izo zapfuye.
Muri urwo rwuri aho inka zari ziri, hari haragiwe inka zirenga mirongwirindwi, ariko ko inkuba yaje irobanura ziriya makumyabiri.
Nta mwungeri wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe.
Umwe mu bungeri b’inka yabwiye MCN ati: “Inkuba ya kubise inka 20 zihita zipfa. Nta kindi yangirije, nta n’u muntu w’igeze akomereka usibye izo nka zapfuye gusa.”
MCN