• Thu. May 16th, 2024

Ezira Mpyisi, wari waramamaye mw’ivugabutumwa, mu gihugu c’u Rwanda, y’itabye Imana ku myaka 102.

ByBruce

Jan 27, 2024
Share with others

Umubwiriza butumwa akaba n’umupasiteri Ezira Mpyisi, y’itabye Imana, ku myaka 102.

Ni kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, bya vuzwe ko Pasiteri Ezira Mpyisi, ko yamaze kuva mw’Isi ya bazima, aho yaguye mu gihugu c’u Rwanda.

Ezira Mpyisi, yari yaramamaye mugutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisitu, aho yagiye abuvuga hirya no hino ndetse no ku ma radio menshi mu Rwanda. Yari asanzwe asengera mu itorero rya Badvantiste bo k’umunsi wa Karindwi.

Ezira Mpyisi kandi yarazwi nk’umwe mu banyarwanda bazi amateka yaranze u Rwanda, aho binavugwa ko yabayeho umujyanama w’u mwami Mutara III Rudahirwa.

Nyuma y’uko Rudahigwa amaze gutanga yakomeje kuba umujyanama w’u mwami Kigeri V Ndahindurwa.

Ezira Mpyisi yavutse ahagana mu mwaka w’1922, avukira i Nyanza ku ngoma y’u mwami Yuhi 5.

Yapfuye nyuma y’uko yari yatatse ko arwaye, inkuru dukesha ikinyamakuru cya Igihe.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.