• Sat. May 18th, 2024

Nta kubabarira ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zarashe mu nkambi y’impunzi iri i Mungunga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Nta kubabarira ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zarashe mu nkambi y’impunzi iri i Mungunga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nibikubiye mu butumwa Abaturage ba Mugunga batanze bakoresheje amajwi, aho bumvikanye barimo gutaka ko bari kuraswaho n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubwo butumwa buvuga ko igisirikare cya leta ya Kinshasa, cyabarashemo nyuma y’uko aba baturage bari bakoze imyigaragambyo basaba Ingabo za FARDC kurwana bakirukana M23 bitaba ibyo bakarambika imbunda hasi.

Ibyo byabaye kandi mu gihe abaturage bari barashwemo ibi bombe bitanu igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, bisiga bihitanye abasivile harimo n’abakomeretse benshi.

Mu butumwa bwa majwi aba baturage batanze bugira buti: “Hano ku kimashini muri Mugunga, ibintu bimeze nabi! Nyuma ya ma bombe agera muri atanu, abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za leta ya Congo kurambika Imbunda. Nibyo intambara yabananiye, mugomba kwemera ubutsindwe.”

Hari ubundi butumwa bwatanzwe n’umuntu usa nuri gusenga, asa nuri guhamagara Imana ayinginga ati: “Mana turashize, abantu bashiriye i Mugunga bari kuraswa n’igisirikare cya RDC. Mana Mana, abantu barashize bashiriye i Mugunga.”

Nk’uko babivuga n’uko FARDC n’abambari bayo binjiye mu muhana hagati wa Mugunga, baboneraho gutera ibisasu ba byerekeza mu baturage.

Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Congo nta gisirikare ifite, nigute umusirikare wa leta yaja kurasa umwanzi, aka murasa ari mu baturage hagati? Iki sigisirikare ni waringa.”

Ibyo bibaye mu gihe M23 yongeye kwigarurira ibindi bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *