• Sat. May 18th, 2024

M23, Yatabaje Amahanga Ko Ingabo Za Leta Ya Kinshasa, Hamwe Na Wazalendo, Bari Gukora Genoside Muri Kivu Yamajy’Aruguru.

ByBruce

May 5, 2023
Share with others

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yarabyeruye ko yinjiye mu bufatanye n’inyeshamba z’imbere mu gihugu mukurwanya umutwe wa M23, umutwe bavuga ko ushigikiwe n’a leta ya Kigali.

Kinshasa ivuga ko ingabo za Fardc zirikumwe na Wazalendo Kandi ko bose bafite umwanzi umwe basangiye ariwe M23 n’abayishigikira.

Iyi Leta ivuga ko biteguye kwifashisha wa Zalendo ngo kuko igihugu cyatewe nabo bita abanzi by’umwihariko bagashirwa mu buryo bumwe n’abasirikare ku rugamba.

Gusa uyu mutwe wa Wazalendo, ugwiriyemo imitwe ya Mai Mai izwiho mu bihe byinshi byavuzwe ko yifatanya n’ingabo za Leta mu guhungabanya umutekano wa b’Anyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda no gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse no kubica.

Tariki 04.05.2023, inyeshamba zo mumutwe wa M23 bareze Ingabo za FARDC na Wazalendo kwica abasivile mu gace ka Kizimba muri Teritwari ya Rutshuru, usaba ko hakorwa iperereza ricukumbuye kuri ubu bwicanyi.

Lawrence Kanyuka uvugira M23 yahuruje abarimo ingabo za EJVM(Abasirikare bakorera ku mipaka) ndetse na EAC gukora iperereza ku bwicanyi bwahitanye abaturage 17 mu ijoro ryo kwitariki 03.05.2023, muribyo bice.

Muriryo tangazo yashize ho umukono rivuga ko, hari n’abandi benshi bakomerekeye murubwo bugizi bwanabi bwingabo za FARDC n’imitwe nka “FDLR, Nyatura, Pareco, CODECO, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacancuro noneho haniyongereyeho umutwe w’urubyiruko, uzwi nka Wazalendo, bivugwako uri mu murongo umwe n’Interahamwe, za koze ubwicanyi mu Rwanda mumwaka wa 1994.”

M23 ivuga kandi ko tariki 02.05. 2023, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ubu bufatanye bwa leta ya Kinshasa bateze igico abaturage mu nzira ya Kalengera-Tongo, bakica inka zirenga 300 ndetse bagakomeretsa izirenga 150, ubundi bagasiga zapfuye.

Ikindi kandi ku wa 03.05.2023, FARDC n’imitwe bafatanya, bagabye igitero mu gace ka Kilorirwe, bituma abaturage benshi bata ingo zabo n’inzuri zabo, bahungira hafi y’ahari ingabo z’iri mu butumwa bwa EAC.

Umutwe wa M23 uvuga ko “Umenyesha abayobozi bo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga n’itangazamakuru ko hari ibikorwa bya Genoside biri gukorwa ku buryo ibyabaye mumwaka wa 1994 mu Rwanda, bishobora kongera kuba.”

Byemejwe na leta mu buryo bw’amategeko ko Wazalendo bagomba gukorana na FARDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umutwe wa M23 wagaragaje imbaraga zirenze iz’ingabo za Leta, hanzuwe ko nyuma y’intambara hazabaho uburyo bwo gusezerera Wazalendo mu gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Umutwe wa M23 usaba ko ubwicanyi bwahagarara mu maguru mashya atari ibyo bazegura intwaro bagatabara abaturage bari mukaga bategwa nihuriro ryingabo za za leta ya Kinshasa.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.