• Sat. May 18th, 2024

Hari ibyahindutse ku isoko y’Inka, iyari ihagaze neza mu bice byo muri Komine Minembwe.

Share with others

Hari ibyahindutse ku isoko y’Inka yari ihagaze neza mu gihe gito gishize, mu bice byo muri Komine Minembwe.

Ni umuguro w’Inka wari uhagaze neza wongeye ku manuka, ahanini ku isoko y’Inka irema umunsi wa Gatanu, ikaremera mu Minembwe, ho mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Bavuga ko kuri none Inka yari kugura magana atanu y’Amadolari y’Amerika, umuguro wayo wamanutse kuri magana atatu y’idolari z’Amerika.

Nk’uko iy’i nkuru ibivuga n’uko ngo byavuye kukuba Abapfulero n’Abanyindu bongeye guhagarika umuguro. Bakaba babwiye abacuruzi b’Inka ko umutekano wa Congo ko wongeye kuba mubi kurushaho.

Inkuru ikomeza ivuga ko uku gusubira inyuma ku muguro w’Inka byavuye kuri ayo magambo Abapfulero barimo gukoresha kuri ubu.

Ubuhamya bwahawe Minembwe Capital News bugira buti: “Abapfulero n’Abanyindu, bavuze ko ibihe Congo iri kujamo, kiri gusatira intambara ikomeye.”

Tubibutsa ko ibyo byahindutse nyuma y’uko intambara yongeye gukara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ndetse iri gusatira Kivu y’Epfo, ni mu gihe ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa riri guhunga mu bice bya Masisi, rikagana mu bice bya teritware ya Kalehe, muri Kivu y’Amajy’epfo.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *