• Sat. May 18th, 2024

Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wa menyekanye kw’i zina rya Makanika, iri mu giterane kidasanzwe, mu misozi miremire y’Imulenge.

Share with others

Haravugwa igiterane kidasanzwe, mu misozi miremire y’Imulenge, cya Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wa menyekanye kw’i zina rya Makanika.

Ni igiterane cyo guhimbaza Imana no kuyishima, nk’uko bamwe mu bagize Twirwaneho ba bibwiye Minembwe Capital News.

Bavuga ko iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhumuriza imiryango y’Abanyamulenge yahuye n’intambara, bakanakizwa bakamenyana Imana n’imbaraga zayo.”

Nk’uko babivuze n’uko iki giterane cyateguwe na Twirwaneho ifatanije n’Abayumbe bose bagize akarere k’Imisozi miremire y’Imulenge, aba Bibogobogo, i Ndondo ya Bijombo, Rurambo, i Chohagati yaza Rwerera na Minembwe.

Kikaba kiri kubera ku Kabingo kiswe ako kwa Muganwa. Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03/05/2024, kizarangira ku Cyumweru tariki ya 05/05/2024.

Minembwe Capital News yabwiwe ko Abayumbe bo, bagitangiye kuva ku mugoroba wo ku itariki ya 02/05/2024.

Ikindi n’uko abatumirwa ari abantu bose bagize akarere k’Imisozi miremire y’Imulenge, Abanyamulenge, Ababembe, Abashi, Abapfulero n’Abanyindu.

Si ubwambere Twirwaneho itegura ibiterane nk’ibi, kuko akenshi yagiye ikora ibiterane mu mihana y’abaturage, maze bakabwiriza ijambo ry’Imana bavuga ko bazabaho n’ubwo intambara ari ninshi. Ubundi kandi bagiye babwira abaturage ko intambara zizagira igihe zigashira, Minembwe ikongera ikubakwa bundi bushya.

Ibyo biterane byagiye bikunda kubera mu mihana yagiye yibasirwa cyane n’ibitero bya Maï Maï ku bufasha bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu bayobozi bakuru ba Twirwaneho bazitabira iki giterane, hari Col Michel Rukunda na mugenzi we umwungirije Charles Sematama, wamamaye ku izina rya Intare batinya.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *