• Sat. May 4th, 2024

Monusco Yahakanye Inkuru Ivugako Bafashije Col Rukunda Makanika, Kugera Muri Bunagana.

ByBruce

Apr 28, 2023
Share with others

Umuyobozi wa Monusco Bintou Keita yahakanye inkuru ivuga ko Monusco yafashije Col Michel Makanika kubonana n’ingabo za EAC muri Bunagana.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 28.04.2023, saa 7:15 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kuruyu wa kabiri tariki 18.04.2023, nibwo hakwirakwijwe kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), inkuru ivuga ko ishamyi rya Monusco rikorera muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, ryafashije Col Michel Rukunda Makanika, kuja muri Bunagana ho muntara ya Kivu Yaruguru kuganira n’ingabo za EAC.

Nkuko bigaragara iyinkuru yanyuze kuri Facebook na Twitter, itanzwe na konti ya Facebook yitwa “L’opération de l’auto défense Maï-Maï.

Inkuru yizewe Minembwe Capital News tumaze kwakira nuko ikinyamakuru ca RFI cakoranye ikiganiro nuhagarariye Monusco muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo Bintou Keita yahakanye iyinkuru avuga ko arikinyoma cyambaye ubusa.

Iki kinyamakuru kandi cya RFI cyongeye kuvugana n’a bahagarariye ingabo za EAC muri Kivu yamajyaruguru bahakana iyinkuru bavuga ko arikinyoma.

Ubwo Minembwe Capital News, yakomeje gukurikirana ayamakuru twabajije umwe mubabahafi n’a Colonel Michel Rukunda Makanika, avugako Michel ari mumisozi miremire y’Imulenge kandi ko ayomakuru aribihimbano.

Col Rukunda Michel Makanika, numwe mubasirikare batabaye abaturage bo mumisozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajyepho, nimugihe bari bugarijwe nibitero bya Mai Mai, Red tabara kubufasha bw’ingabo za Fardc.

Ibi bitero abaturage baturiye akarere kimisozi miremire batangiye kubigabwaho ahagana mumpera z’umwaka wa 2016 kugeza kuri none. Ibi bitero bimaze kwica abaturage benshi bo mubwoko bwa b’Atutsi kandi byanyaze n’Inka zabo zibarigwa mubihumbi magana arindwi nkuko tubikesha abaturiye Minembwe.

Ikindi nuko ibi bitero byasenye uturere twinshi twimisozi miremire y’Imulenge (High Land) nka Rurambo, Mibunda, Bibogobogo ndetse nimihana iri munkengero za komine Minembwe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.