• Sat. May 18th, 2024

President William Ruto, Yashizeho Undi Muyobozi Musha W’ingabo Za EACRF Muri RDC.

ByBruce

Apr 28, 2023
Share with others

Major Gen Alphaxard Muthuri Kiugu yagizwe umuyobozi mushya w’ingabo za EAC muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 28.04.2023, saa 4:55PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Uwahoze ari umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba(EAC) muburasirazuba bwa Congo Kinshasa, Major Gen Jeff Nyagah, yatanze amakuru arambuye kwiyegura rye ninyuma yuko kumbuga nkoranya mbaga (Social Media) hakomeje gucicibikana amakuru avuga ko yeguye mugihe yashinjwa ko atubahirije inshingano ze mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa .

Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko hari “Urwandiko rwakomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranya mbaga,” ruvuga ko Major Gen Jeff Nyagah, umuyobozi w’ingabo za EAC mu burasirazuba bw’iki gihugu ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibyo avuga ko bibangamiye umutekano.

Ariko mukiganiro bwana Major Gen Jeffe Nyagah, yagiranye nitangaza makuru rya RFI yahakanye aya makuru avuga ko agiye i Nairobi kugira ngo abanze aganire nubuyobozi bw’igihugu cye cya Kenya.

Nk’uko bigaragara muri urwo rwandiko, Major Gen Jeff Nyagah asobanura ko hari iterabwoba ryerekejwe ku kazi ke, ririmo abacanshuro bavuye mumahanga ati ndetse bohereje nindege zitagira abapilote mu rugo rwe cyane cyane Muruku kwezi kwa Kane(4), iki gikorwa kikaba cyaramuhatiye kuva aho yari atuye mbere.

Usibye ibyo avuga ko byugarijwe n’umutekano we, uyu muyobozi yongeyeho ko habaye ubukangurambaga bugamije gusebya izina rye ku mbuga nkoranyambaga zatewe inkunga n’abantu bamwe bafite intego mbi muri leta ya Kinshasa.

Byongeye kandi, yakomeje avuga ko imikorere y’ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanenzwe, mu gihe bamwe bavuga ko izo ngabo zananiwe inshingano zazo kandi ko zifitanye ubusabane n’inyeshyamba za M23.

Ikibazo cya leta ya Kinshasa cyo gufungira ingabo za EACRF gukoresha Facebook biri mubyo avuga ko nabyo arinzira imwe yo guca intege imikorere yabo .

Abasirikare ba EAC baje muri RDC kubwo gushakisha amahoro uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo .

Major Gen Nyagah yashinje leta ya Kinshasa kugira uruhare mu mbogamizi zimwe na zimwe ingabo ze zagiye zinyuramo muricyo gihugu, harimo kutishyura imisoro y’ibiro by’izo ngabo, kutishyura abakozi ku cyicaro gikuru cy’ingabo, kutishyura amashanyarazi, akavuga ko ibi binyuranye n’amasezerano yasinyiwe mumyanzuro yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC.

Harandi makuru yamaze kumenyekana ava muri minisiteri y’Ingabo za Kenya ko President wa Kenya, Dr William Ruto, nyuma yo kwakira ubwegure bwa Major Gen Nyagah, tariki 28.2023, yahise amuha inshingano nshya zo kuyobora ingabo z’igihugu cyabo zikorera mu gice cy’uburengerazuba, West Command.

Maze President Ruto, ahita ashiraho umutsimbura wa Major Gen Nyagah ku buyobozi bukuru bwa EACRF, uyu akaba ari Major Gen Alphaxard Muthuri Kiugu wari usanzwe ari mu bagize inama y’ubutegetsi yakoperative y’igisirikare ishinzwe kubika no kubikuza inguzanyo, DESACCO.

Umuyobozi Mukuru wa EACRF arakomeza kungirizwa n’Umunyekongo, Brig. Gen Emmanuel (Emma) Kaputa.

Naho Ingabo za kenya zirakomeza ziyoborwe na Colonel Daniel Rotich, murikigihugu cya Congo Kinshasa.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.