• Sat. May 18th, 2024

Hahishyuwe ko ingabo za RDC zacitse intege, bityo M23 ikaba igiye gufata umujyi wa Goma biyoroheye.

Share with others

Haravugwa ugucika intege gukomeye mu ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa Repubilika ya demokarasi ya Congo.

Ni uyu munsi ku wa Gatandatu, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zivanye mu gace ka Bitongo, ko muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nk’uko byemejwe na sosiyete sivile yo muri ibyo bice.

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile buvuga ko FARDC, n’abambari bayo bikuye muri Bitongo bagana i Minova, ho muri teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ibi ngo byongeye kwerekana intenge nke zikomeye ku ruhande rw’i gisirikare kirwanira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Sosiyete sivile ikavuga ko kuba ingabo za leta zivanye muri Bitongo, byerekana neza ko M23 iri bufate ibice byose byo muri Kivu Yaruguru bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ko kandi ibi biri buze gutuma umujyi wa Goma ufatwa nta mirwano ihabaye.

Sosiyete sivile igasobanura ko “gufatwa kwa Bitongo, biganisha ko na Bwerimana ifatwa hagakurikira Minova, bityo uburinzi bw’u mujyi wa Goma, bukaba butaye ingufu, ari naho biza korohera abarwanyi ba M23 gufata uwo mujyi.”

Ibyo bibaye kandi mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC, hagati yo kuwa Gatatu no kuwa Gatanu, muri iki Cyumweru, zambuwe ibice byo muri teritwari ya Masisi, nka ahitwa Ngungu, Rubaya, Murambi n’ibindi bice byinshi byingenzi byo muri iyi teritwari.

M23 ikaba ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu Yaruguru, mu buryo budasanzwe butanigeze kubaho n’ikindi gihe.

Tubibutsa ko agace ka Bitongo, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bavuyemo kari hejuru ya Bwerimana na centre ya Minova.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *