• Sat. May 18th, 2024

Hatanzwe umucyo kw’ibura rya divayi muri Katolika yo mu gihugu cya Uganda, ifatwa nk’i kimenyetso cya maraso ya Yesu.

Share with others

Idini rya Katolika muri Uganda rivuga ko intambara ibera muri Gaza yabateye gukena divayi isanzwe yifashishwa mu kwibuka urupfu Yesu kristo yapfiriye ku musaraba.

Bivugwa ko hashize igihe cy’amezi atatu Kiliziya Katolika idakoresha divayi, nk’uko iy’inkuru yashizwe hanze n’igitangaza makuru cya Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda.

Cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa Kabiri, uyu mwaka, Abakirisitu bo muri kiliziya Katolika babuze divayi yifashishwa mu guhazwa.

Nk’uko Katolika ibivuga n’uko ibura rya divayi ryatewe n’intambara iri kubera mu Ntara ya Gaza ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas kuko ubusanzwe iyo divayi yahoraga itumizwa mu bihugu by’Asia no mu Burayi ikambuka inyanja ya Mediterranean ndetse n’itukura, kuri ubu amayira arasa n’ayafunze.

Ubu ibageraho ibanje kuzengurutswa inyuze ku nyanja ya Atlantic no munyanja y’Abahinde igakomeza no ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ikabona kwinjira muri Uganda, bigatuma igera muri iki gihugu bitinze.

Kubura kwa divayi muri kiliziya Katolika ni ikibazo gikomeye kuko bayifata nk’amaraso ya Yesu yabamenekeye ku musaraba w’i Golgotha.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *