• Sat. May 18th, 2024

Abasirikare ba leta ya Kinshasa baheruka guhunga ku rugamba icyo gisirikare gihanganyemo na M23, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, bakatiwe urwo gupfa.

Share with others

Abasirikare b’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, baheruka guhunga mu ntambara bahanganyemo na M23 bakatiwe urwo gupfa.

Ni urukiko rukuru rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, rwahamije abasirikare umunani, ibyaha bifitanye isano no gutererana abandi ku rugamba.

Aba basirikare barimo Colonel, Lieutenant Colonel na Major bakoreraga muri batayo ya 223 bakaba bari baroherejwe ku rwanya M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Byaravuzwe kwaba buhunze mu ntambara zabereye i Mushaki nohafi aho.

Iperereza rya kozwe n’igisirikare ryagaragaje ko bashobora kuba barananiwe kuyobora urugamba, hubwo bahitamo gufata icyemezo cyo gukizwa n’amaguru.

Me Alexis Olenga wunganira Lt Col Gabriel Paluku uri muri aba baofisiye, mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka yatangarije ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko ibyaha bashinjwa birimo ubugwari no guhunga umwanzi, ariko ko barengana.

Ubushinjacyaha bwari buheruka gusaba urukiko guhamya aba ibi byaha, rukabakatira igihano cyo kwicwa. Urukiko rukuru ruherereye mu mujyi wa Goma rwashimangiye ubu busabe kuri uyu wa 3/05/2024.

Aba basirikare bari 11, nyuma urukiko rugira batatu muribo abere, rusobanura ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bakoze ibi byaha.

Ahagana tariki ya 13/02/2024, nibwo Guverinoma ya Kinshasa yafashe icyemezo cyogusubizaho igihano cy’u rupfu cyari cyarasubitswe mu 2003, isobanura ko byatewe n’uko ubugambanyi bukomeje kwiyongera mu gihugu.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *