• Sat. May 18th, 2024

Bitunguranye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwasabwe kuvana Ingabo zabwo mu mujyi wa Goma, bitaba ibyo zigacanwaho umuriro w’imbunda.

Share with others

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo, rya buriye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kuvana Ingabo ze, mu mujyi wa Goma.

Ni bikubiye mu butumwa buri mu itangazo, iri huriro rya AFC ryashize hanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ahagana isaha z’umugoroba wajoro.

Ubutumwa buvuga ko Igisirikare cya leta ya Kinshasa, harimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC, buri uko gitsinzwe mu ntambara cyiroha mu baturage kikabica kandi kikanasahura ibyabo.

Itangazo rikavuga ko, kwi byo byakozwe mu bice bya Kaluba, Mushaki, Kibirizi, Mweso na Kilolirwe.

Kubera ubwo bugizi bwa nabi bukorerwa abasivile bukozwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, itangazo rya AFC rigasaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kuvana Ingabo zabo mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyegoma butazaja kwangirizwa n’iki gisirikare cya RDC.

Iri tangazo rinasobanura ko Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ubu bugome gikorera abasivile, bugize igihe kirekire, bityo ko igihe kigeze ngo bishirweho iherezo rya nyuma.

Itangazo rikomeza rivuga ko kuri uyu wa Gatanu, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryashinze imbunda hagati mu baturage baturiye i Mugunga, ahasanzwe hacyumbikiwe abahunze intambara, muri Masisi na Rutshuru, maze AFC yibutsako uko gushinga imbunda mu baturage ukarasa uwo muhanganye, ko aricyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, ku mategeko agenga intambara.

Iri tangazo rigasozo rivuga ko mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi butazubahiriza ibyo busabwa na AFC/M23 bo bazaza kubyikorera ntayandi mananiza.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *