• Sun. May 19th, 2024

I Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi haraye hatewe ibisasu biremereye bigira abo bikomeretsa.

Share with others

I Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi haraye hatewe ibisasu bigira abo bikomeretsa.

Nimuri iri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere itariki ya 06/05/2024, nibwo ibisasu byo m’ubwoko bwa grenade byaraye bitewe mu bice bimwe byo muri Bujumbura, izwi nk’umurwa mukuru w’u bukungu wiki gihugu cy’u Burundi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu.

Urubuga rwa King Murundi rukunze gutangaza iby’u Burundi rwatangaje ko ahagana isaha zibiri z’ijoro ryo ku itariki ya 05/05/2024 ibisasu byaraye bitewe i Bujumbu ko kandi byagize abo bikomeretsa.

Muri ay’amakuru rwashize hanze avuga ko ibyo bisasu byatewe neza na neza muri Zone Kamenge, muri Quartier yayo ya Gikizi, k’umuhanda wa 6.

Ay’amakuru y’urubuga rwa King Murundi agasobanura ko ibyo bisasu byatewe mu tubare tubiri two muri yo Quartier ya Gikizi.

Uru rubuga runavuga ko ay’amakuru ko rwayahawe n’abanegihugu bari bataramiye muri ubwo bubare kandi bamuhamiriza ko abakomerekejwe nibyo bisasu bajanwe kubitaro byaho hafi kugira ngo bitabweho.

Ay’amakuru asoza avuga ko abateye ibyo bisasu bari mu mudoka ariko ko batigeze bafatwa cyangwa ngo hamenyekanye iyo baje bava.

Ibyo bibaye nyuma y’uko mu mezi abiri ashize umutwe wa Red Tabara wagiye wigamba kugaba ibitero mu Ntara ya Kayanza ndetse no mu Gatumba. Ibitero uwo mutwe w’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi wagabye muri ibyo bice byasize bihitanye benshi barimo n’abasirikare ndetse n’abapolisi, nk’uko byavuzwe icyo gihe.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *