• Mon. May 6th, 2024

Haravugwa imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

ByBruce

Apr 24, 2024 #Fizi, #Imirwano
Share with others

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu gace ka Kabondozi niho habereye urugamba rukaze rwo gusubiranamo kwa Wazalendo aho amatsinda abiri yabagize uwo mutwe basubiranyemo bararwana bikomeye, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye imisozi miremire ya Fizi.

Bavuga ko urwo rugamba rwumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito kandi ko zarimo zumvikanira mu bice bya Kabondozi na Munguli, byo muri Grupema ya Babungwe, Secteur ya Tanganyika, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ay’a makuru yanemejwe na perezida wa Sosiyete sivile yo muri teritwari ya Fizi, Bunenga Leopold aho yanahise yamagana iyi mitwe ibiri yo muri Wazalendo yasubiranyemo.

Avuga ko abaturage badashaka undi muntu ubazanira intambara mu gihe bari bagize igihe bafite amahoro.

Yakomeje avuga ko ibyo gusubiranamo kwa Wazalendo byazanwe n’abarwanyi baba basinze.

Yagize ati: “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ahagana isaha z’umugoroba wajoro humvikanye imbunda ziremereye mu bice bya Munguli. Ibyo byongeye gutera akajagari mu benegihugu. No kubatera ubwoba kandi abandi benshi bakaba baraye mu bihuru kubera urusaku rw’imbunda.”

Umuyobozi wa Sosiyete sivile yakomeje avuga ko Wazalendo bavuga ko iyo ntambara yatewe n’umukomanda wabo witwa Asopa nawe wari wasinze biviramo kwibasira abarwanyi basanzwe bafitanye amakimbirane, bityo biza ku byara intambara ya benshi.

Byongeye kandi umuyobozi wa Sosiyete sivile arasaba ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yo muri ibyo bice gukora ibishoboka byose bakavana Wazalendo muri Secteur ya Tangnyika.

Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu gihe no ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hari habaye guhangana gukaze hagati ya Maï Maï Bishambuke na Maï Maï iyobowe na General Hamuri Yakutumba.

Iyi mirwano yongeye gutuma kandi abaturage benshi bata izabo muri village yo kwa Nyange n’ahandi.

                  MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *