• Sat. May 4th, 2024

Emmanuel Macron, w’Ubufransa Yaraye aciye Muri Humye Abatashakaga Ko Agera IKinshasa Ahagera Mwijoro.

ByBruce

Mar 4, 2023
Share with others

Président Emmanuel Macron w’Ubufaransa, yaraye ageze i Kinshasa mwijoro nyuma y’imyigaragambyo y’abanyecongo bakoze bagaragaza ko batamwishimiye bamushinja kuda shyigikira igihugu cyabo mu ntambara barimo yoguhangana na M23, ndetse nintambara gishaka gushoza k’u Rwanda .

Emmanuel Macron yageze i Kinshasa abigaragambya bamaze kugwa agacuho
Ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuminsi 03/03/2023 nibwo indege y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, mu gihe abateguraga guhungabanya uruzinduko rwe bari basinziriye.

President Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Jean-Michel Sama Lukonde Nkienge.

Amakuru avuga ko n’ubwo Président Macron yageze i Kinshasa nta bwisanzure busesuye afite kuko hari itsinda ry’agatsiko katishimiye uru ruzinduko, aka gatsiko kari kiyemeje guhungabanya urugendo rwe.

IKinshasa biteganijwe ko haza kuba ikiganiro n’abanyamakuru aho abakuru b’ibihugu byombi bari bwibande ku mutekano muke ukomeje kuba muburasirazuba bwa Congo.

Président Macron yagiye muri Congo mu gihe iki gihugu gikomeje kurebana ay’ingwe n’u Rwanda bishinjanya gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano wa buri gihugu.

Ni urugendo rwa Macron rugamije gukangurira ibihugu bya Afurika gushyira umukono ku masezerano mashya mu guhangana n’Uburusiya bukomeje kugwiza igikundiro mu bihugu bya Afurika.

Ku munsi w’ejo i Kinsasa hiriwe imyigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Emmanuel Macron muri Congo basaba ko yerura ku mugaragaro agatanga inkunga yo kurwana n’u Rwanda.

Hari abigaragambya bari bikoreye ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin bavuga ko ariwe wabakiza ibyo bise “akaga batejwe n’u Rwanda” ko Macron ari umukoloni ufite ukuboko mu bibazo uruhuri byugarije RD Congo na Afurika muri rusange.

Macron w’Ubufransa, ageze i Kinshasa muri Kivu Yamajyaruguru harimo intambara ibica bigacika hagati ya basirikare ba FARDC bavanze na Bacancuro, FDLR ndetse na Maimai Nyatura aho bahanganye n’umutwe wa M23.

Gusa uyumutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu yamajyaruguru muri Territory ya Masisi, Rutshuru ndetse na Nyiragongo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.