• Sat. May 18th, 2024

Abasirikare Bagera 100 Bigihu c’Uburundi Baragera I Goma Kuruyu Wa Gatandatu.

ByBruce

Mar 4, 2023
Share with others

Abasirikare bagera 100 b’Abarundi nta gisibya kuri uyu wa Gatandatu baragera ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu yamajyaruguru aho bari buhite bajya gufunga inzira zose zakwinjiza umutwe wa M23 mu Mujyi wa Sake uri mu bilometero bicye na Goma.

Abarundi bategerejwe i Goma kuri uyu wa gatandatu
Aba basirikare barajya muri Congo mu bikorwa byo gufatanya n’iza EAC bigamije kurwanya inyeshamba zimaze iminsi zica ibintu mu Burasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.

Amakuru Minembwe Capital News, dukesha ibinyamakuru by’i Bujumbura bivuga ko aba basirikare ari intoranywa bafite ubuhanga budasanzwe bigishijwe bwo gutsinda umwanzi mu gihe gito.

Ngo ni abasirikare bamaze iminsi bahabwa imyitozo yo kurwanira mu misozi idateyeho amashyamba isa neza n’iyo muri Territory ya Masisi boherejwemo.

Amakuru avuga ko aba basirikare badasanzwe atari indorerezi nk’uko byashinjwe abasirikare ba Kenya bamaze amezi muri Kivu yamajyaruguru.

Kuminsi 9 zukwezi kwakabiri uyumwaka 2023 i Nairobi habereye inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize umutwe w’Afurika y’i Burasirazuba(EAC), woherejwe muri Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC), bigabanyije ibirindiro mu gihe M23 yashyira intwaro hasi ku bushake cyangwa yakwinangira ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Mu myanzuro yabo bemeranyije ko buri gihugu( uretse Sudani y’Epfo izafatanya na Kenya) guhabwa ahantu hacyo kigomba gukorera ibikorwa bya gisirikare.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zizakorera Sake, Kirolirwe na Kitshanga, usibye Sake ahandi hose M23 yahirukanye ingabo za Leta ya Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR.

Kenya yoherejwe i Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe, Uganda izakorera i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’i Mabenga.

Sudani y’Epfo yahawe kuzakorana n’ingabo za Kenya muri Rumangabo.

Iyo myanzuro y’Abagaba b’ingabo yavugaga ko M23 itagomba kurenza iminsi 28 yukwezi kwakabiri uyumwaka 2023 itarava muri ibyo birindiro.

Abanyecongo bo mubice by’uburasirazuba bw’Iki gihugu bamaze iminsi bamagana ingabo za EAC ziyobowe n’umunya Kenya, Major Gen Jeffe Nyagah, bavuga ko izingabo zaje gutembera nokwiba amabuye yagaciro, bakifuza ko zirwanya umutwe wa M23.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.