• Sun. May 19th, 2024

Updf Yamaze Gukambika Mabenga, Bunagana Na Kiwanja.

ByBruce

Mar 31, 2023
Share with others

Ingabo za Uganda ziheruka kwambuka umupaka zigana muri Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC), za kambitse muri Bunagana, Mabenga na Kiwanja.

Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 31.03.2023, saa 1:30PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Igisirikare ca Republika ya Uganda camaze kugera kubutaka bwa Congo Kinshasa, mubutumwa bwa EAC aho bagiye gushakira amahoro uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.

Izingabo ziheruka kwambuka umupaka muriki cumweru turimo tariki 29.03.2023 ahagana kwisaha zigicamunsi, kuruyu wagatanu nibwo byatangajwe ko izingabo zamaze gukambika mubice biri muri Teritware ya Rutshuru ahahoraga inyeshamba zo mumutwe wa M23 aho nimuri Bunagana yafatwaga nkibirindiro bikuru bya M23, ahandi bakambitse nimuri Mabenga na Kiwanja.

Ubwo izingabo za UPDF zambuka ga umugaba mukuru wizingabo zirwanira kubutaka wa Uganda Lt Gen Kayanja Muhanga, yatangaje ko ingabo ze zitagiye kurwanya inyeshamba zo mumutwe wa M23 avuga ko ahubwo bagiye gushakira amahoro uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo. Ibi byatumye Lt Gen Kainarugaba Muhoozi akaba numuhumgu wa Président Yoweli Kaguta Museveni, amushimira ngo kuko yavuze ko ingabo ze zitazarwanya inyeshamba zo mumutwe wa M23.

Muhoozi yagize ati: “Urakoze Gen Muhanga, uri Gen Wukuri, M23 ni abavandimwe bacu, nta mpamvu yo kubarwanya. dushobora kuganira tugakemura ibibazo byose.”

Président wigihugu ca Republika ya Uganda nawe yagize icavuga kubinyamakuru bikomeje gutangaza ko ingabo ze zigiye kurwanya inyeshamba zo mumutwe wa M23.

President Museveni yagize ati: “Ingabo za UPDF ntabwo zigiye kurwanya inyeshamba za M23, ahubwo zigiye gushakira amahoro i Gihugu ca RDC.”

Museveni yongeyeho ko Ingabo zibarirwa mu 5,000 za UPDF yohereje muri Congo zagiyeyo mu rwego rwo kutagira uruhande na rumwe zibogamiraho; mu gihe impande zihanganye FARDC na M23, zikomeje ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane zifitanye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.