• Sun. May 19th, 2024

Menya Intambara Zitanu(5), Zambere Abanyamulenge Bahuye Nazo Uhereye Mumwaka Wa 1885.

ByBruce

Mar 31, 2023
Share with others

Menya intambara Abanyamulenge bahuye nazo mumisozi miremire y’Imulenge (The High land of Mulenge).

Intambara yambere(1), yiswe iya “Rumaliza” iyintambara, amoko yose muri rusange baturiye imisozi miremire y’Imulenge, barayirwanye. Rumaliza, yari umwarabu yaje Imulenge afite igikundi cabarabu bagenzi be bashaka gutwara abantu kugira babahindure abacakara babo. Abapfurelo, Abanyamulenge, Abanyindu nab’Abembe barwanyije abo barabu barabatsinda, aha hari mumwaka wa 1885.

  1. Intambara ya Kabiri yiswe Iyabateritori, aha naho hari mumyaka ya 1885 na 1886. Abateritori barimo insoresore zabo mubwoko bwa Bashi harimo Kandi andimoko agwiriyemo ba Bantou, ico bari bagamije kwari ukwica Abatutsi nokunyaga Inka zabo, Iyi yamaze igihe gito. Intambara Yabateritori yaje guhanganisha Abasore Babanyamulenge kumisozi irihafi na za Gafinda, intambara yanyuma bayirwaniye kumusozi wiswe Uwabatoritori Abanyamulenge barabatsinda, Abateritori barahunga basubira mumushasha, birangirira aho.
  2. Intambara yagatatu yiswe iya Mahina.

Mahina yaruwo mubwoko bwa b’Apfurero. Intambara yarayoboye kwari ukwica Abanyamulenge, kunyaga Inka zabo agafata kungufu abakobwa babo Iyi nayo yamaze igihe kitari gito.

  1. Intambara yakane n’Intambara Abanyamulenge barwanye n’Intare nimugihe Intare zazaga kurya Inka zabo. Uburyo barwanye iyintambara bayirwanye bakoresheje Umuriro, bacanaga amakombe bakararira Inka bafite amacumu nimipanga. Iyintambara nayo yabayeho igihe kitari gito.
  2. Intambara yagatanu n’Intambara yiswe iya Pierre Mulele, intambara ya Pierre Mulele yabayeho hagati muriyimyaka 1963, izagukomera mumwaka wa 1964, irangira mumwaka wa 1968.

Pierre Mulele yabayeho Minisitiri wamashuri yisumbuye nabanza muri Republika ya Zaïre, ubwo Zaïre yariyobowe na Président Joseph Gasa-Vubu.

Nyuma yurupfu rwa Patrice Lumumba mumwaka wa 1961, Pierre Mulele atangira kwangisha abaturage ubutegetsi bwariho icogihe nibwo yegujwe kumbaraga. Pierre Mulele amaze kweguzwa yahise yiyunga na Bashinwa bashinga umutwe witwa “Commute national deliberation.”

Ikicama nico catangije Politike ibwira Ababembe ko babazaniye imiti ituma badapfa, binjira ubufumu, bagashukisha insore sore zabo ko bazaza babasiga imiti bakarwana badapfa ibyo bitaga icogihe ngo “Mayi ya Mulele.”

Ikicama cari kiyobowe na Pierre Mulele, yarafite abambari be barimo abitwa Bidalira nabitwa ba Marandula.

Iyi Mulele yaje gushora intambara Kubanyamulenge itangira kubica abantu bambere baguye muriyo ntambara harimo uwitwa Mushishi wa Bashombo, Rupembwe, Ntagazwa Mwenegitongo nabandi barimo Ndereya Kabika, nabandi amazina yabo ushobora kuyasanga mubitabo birimo amateka ya Banyamulenge.

Ubwo barwanaga intambara ya Pierre Mulele nibwo Abanyamulenge, bashizeho ico bise “Abagiriye” bari bagamije kw’irwanaho mugihe Mayi ya Mulele ibagabyeho ibitero byari bigamije kubarimbura.

Abagiriye bahawe imbunda na Leta yariho ico gihe ndetse nigihe Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, agiye kubutegetsi mumwaka wa 1965.

Abagiriye barwanyije Mayi ya Mulele bafatanije na leta yariho icogihe batsinda Mayi ya Mulele.

Iyi Mayi ya Mulele yaricaga Abanyamulenge (Tutsi), ikanyaga Inka zabo ndetse igafata nabagore kungufu.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

2 thoughts on “Menya Intambara Zitanu(5), Zambere Abanyamulenge Bahuye Nazo Uhereye Mumwaka Wa 1885.”

Comments are closed.