• Sun. May 19th, 2024

Mai Mai Mururambo Byavuzwe ko Yasubiranyemo Barahangana.

ByBruce

Mar 31, 2023
Share with others

Haravugwa amakimbirane hagati mubapfulero baturiye Rurambo mugace kitwa Mukigarama.

Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 31.03.2023, kwisaha ya 9:50AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Mururambo ho muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo hari amakimbirane yavutse hagati mub’Apfulero ayamakimbirane yavutse mugihe hari hashinzwe itegeko ribuza Mai Mai yab’Apfulero kwiba Inka zab’Anyamulenge.

Iritegeko ryavutse mugihe ubwibyi bwari bwafashe indi ntera mugihe ab’Apfurelo bamaze kuba abakambwe barimo bifuza umubano mwiza nabo mubwoko bwabanyamulenge, baturiye aka gace ka Rurambo.

Insoresore zab’Apfulero ziba mumutwe wa Mai Mai, nizo zibaga Inka za Banyamulenge nkuko Abapfurero babibwiye Minembwe Capital News, ububwibyi bwaje gufata intera izi nsoresore zaba pfulero zitangira kwiba Inka zabenewabo babapfulero .

Muriki gihe niho bashizeho itegeko ribuza Mai Mai kongera kwiba Inka zaba izabanyamulenge cangwa zab’Apfulero. Iritegeko ryavuga ko uzongera gukora ico gikorwa azicwa bose babireba.

Mubashizeho isinya kuriryo tegeko harimo Mai Mai mukuru witwa Migani wo kwa Mamba. Nyuma yogusinya uwafashwe mbere arikwiba inka nuwo warisinye wambere ariwe Mai Mai Migani, Inka bamufatanye yazibye n’Inka zabenewabo bab’Apfulero.

Amakuru twamaze kwakira yizewe nuko Migani, amaze gufatwa baramufashe bamuca ugutwi kwibumoso. Migani yagiye kwivuza Uvira muriki cumweru gishize nkuko byavuzwe.

Kuruyu wakabiri tariki 28.03.2023, Migani yazamutse imisozi ya Rurambo ageze Mugitoga asaba Mai Mai ya Rushaba na Gumino ya Fureko umusaada maze berekeza ahitwa Mukigarama Imbere yi Gashama.

Nkuko byavuzwe bavuze ko Mai Mai isanzwe ikorera muribyo bice byo Mukigarama bamaze guhunga ndetse bahungana nabaturage bamwe batavuga rumwe na Mai Mai Kigabe. Bikaba byavuzwe ko bamwe muribo bamaze kwika umushasha wa Plaine bahunga abandi binjira ishamba.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.