• Sun. May 19th, 2024

Umuryango Wa L’ONI Wasabye Leta Ya Kinshasa Na Kigali Kutazongera Gufasha Inyeshamba.

ByBruce

Mar 31, 2023
Share with others

Umuryango wabibumbye wasabye u Rwanda na Republika ya democrasi ya Congo guhagarika gukorana ninyeshamba izarizo zose.

Umuryango mpuzamahanga wa L’ONI, wongeye gusaba Igihugu c’Urwanda na leta ya Kinshasa guhagarika ubufasha baha Imitwe yitwaje intwaro, bavuga ko ibi kubikora bibangamira umutekano n’iterambere ry’ibihugu byo mu karere.

Mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi, ihagarariwe numunya Merica bwana Robert Wood, yavuze ko ibyo bihugu bigomba guhagarika ubufatanye byahoraga bigirana n’imitwe yinyeshamba aha umuryango wabibumbye ushinja leta ya Kinshasa gukorana byahafi na FDLR, naho Kigali igashinjwa gufasha M23 ibyo leta ya Kigali igize igihe ihakana.

Robert Wood yagize ati: “L’ONI ishimangira guhamagarira Leta ya Republika ya democrasi ya Congo guhagarika gukorana na FDLR, ibi birimu byemejwe na Loni, ko Kinshasa ifasha umutwe wa FDLR.”

Ku rundi ruhande, Kandi bivugwa ko guhohotera abantu bishingiye kumoko bikomeje gufata Indi ntera muburasirazuba bw’ikigihugu ibi L’Oni ikavuga ko byatumye abantu 300 bahasiga ubuzima kuva mukwezi Kwa 6/2022, nk’uko umuryango mpuzamahanga Human Rights Watch wabitangaje muri raporo yasohotse kuruyu kuwakane tariki 30.03.2023.

Andi makuru nuko intambara igikomeje kubica bigacika muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo,nimugihe amasezerano y’ibihugu byo mukarere ka EAC yari yategetse ko imirwano igomba guhagarara kwitariki 30.03.2023.

Ayamasezerano yavuga ga ko umutwe wa M23 uva mubice wariwaramaze gufata. Iyintambara iheruka guhuza ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC) na M23 kuruhande rwa M23 binyuze mumuvugizi wabo mubya Politike Lawrence Kanyuku, yavuze ko ingabo za FARDC ivanze na FDLR, Mai Mai Nyatura na Bacanchuro (Wagner), aribo bongeye kubagabaho ibitero nabo baza kw’irwanaho ndetse bituma umutwe wa M23 wongera kwambura ihuriro rya Fardc, Fdlr Mai mai ndetse na Bacanshuro (Wagner) Indi mihana irimo Mweso na Bihambwe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.