• Sun. May 19th, 2024

Uburaya Na America Byahaye Gasopo Ubushinwa Kutongera Gukorana Nuburusiya.

ByBruce

Mar 30, 2023
Share with others

Umugaba Mukuru w’Ingabo za leta Zunze Ubumwe Za Amerika, bwana Gen. Mark Milley, yabwiye abagize inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ko u Bushinwa, u Burusiya na Iran bishobora kubera Amerika “ikibazo mu myaka myinshi iri imbere”, bijyanye no kuba biriya bihugu bikomeje kugirana imikoranire ya hafi.

Naho umuyobozi wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von de Leyen, yihanangirije Ubushinwa kongera gufasha Uburusiya mu ntambara ibera muri Ukraine, avuga ko nibabikomeza , bizagena iherezo ribi kuribo nibihugu byabo.

Uyu muburo w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uje nyuma y’ibyumweru bibiri Amerika itangaje amagambo nk’aya, iburira Ubushinwa kwirinda guha intwaro Uburusiya bisa nibishigikiye gukomeza intambara muri Ukraine.

Visi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’ibihugu byubaha demokarasi, harimo na Tanzaniya, asezeranya igihugu cye gutanga inkunga ingana na miliyoni zirenga 500 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira ubwikorezi, ibikorwa remezo ndetse n’ibishobora kuvugururwa. urwego rw’ingufu.

Ayamagambo yabazungu bakomakomeye asa nubundi naho Visi President wa America Kamala Harris, yavugiye imbere y’uwamwakiriye, mugihugu ca Republika ya Tanzania, yavuze ko Igihugu ce kizakomeza gushigikira demokarasi mubihugu biyiharanira Kandi ko Igihugu ce kizafasha Ibihugu bya Afrika mukuzamura iterambere kubijanye nishoramari.

Ku ruhande rwa, Président wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yashimiye Amerika kuba yerekanye ko ishishikajwe no gukomeza gufasha igihugu cye kugera ku majyambere nyayo, ashimangira ko Tanzania izakomeza gushigikira demokarasi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.