• Sun. May 19th, 2024

Ubutegetsi bwa Gen Abdourahmane Tchiani, uheruka guhirika perezida Mohamed Bazoum, yihimuye ku Bufaransa bwahagaritse inkunga bahaga iki gihgugu.

Share with others

Igihugu ca Niger cyatunze urutoki u Bufaransa bwahagaritse inkunga bahaga ico gihgugu.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 10:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Leta ya Niger, yihimuye ku gihugu c’u Bufaransa, nyuma y’uko iki gihgugu c’u Bufaransa gifashe icyemezo cyoguhagarika inkunga yose bahaga iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afrika.

Guverinoma ya perezida Emmanuel Macron, yahagaritse inkunga yahaga Niger, nimugihe u Bufaransa bushinja igisirikare cya Niger gukubita Coup d’État. Ni Coup d’etat yakubiswe kuruyu wa Gatanu w’i cyumweru gishize yasize Perezida Mohamed Bazoum wari uyoboye iki gihugu ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda.

Igihugu c’u Bufaransa, kiri mu bihugu byarahiye ko bitazigera na rimwe byemera ubutegetsi busha bwa Niger buyobowe na Général Abdourahmane Tchiani.

U bufasha bwahabwaga igihugu ca Niger harimo n’umutekano ndetse n’inkunga ijanye namafaranga yafashaga iki gihgugu kwiteza imbere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, mu itangazo bashize ahagaragara ryavuga ko buriya bufasha bwahise buhagarikwa, mbere yo gusaba abahiritse ubutegetsi kureka Perezida Bazoum agasubira mu nshingano zo kuyobora igihugu.

Niger mu buryo bwo kwihorera na yo ku Cyumweru yahise ihagarika zahabu na Uranium byaturukaga muri iki gihugu bijya mu Bufaransa.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afrika kiri mu bikungahaye ku Isi kuri Uranium, kuko kiza ku mwanya wa karindwi mu bifite nyinshi.

U Bufaransa ni bwo bwungukiragamo cyane kuri Uranium ya Niger, bivugwa ko amashanyarazi u Bufaransa busanzwe bukoresha buyakomora kuri Uranium yo muri Niger.

Abanya-Niger ku rundi ruhande ntibumva buryo ki babayeho nk’abacakara, nyamara igihugu cyabo gikungahaye ku mutungo kamere.

Nko muri Niger hose abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 18%, ndetse abenshi mu batuye kiriya gihugu babayeho mu bukene bukabije.

Ku Cyumweru ubwo i Niamey habaga imyigaragambyo yo gushyigikira ubutegetsi bushya, umwe mu bigaragambya yabwiye itangaza makuru rya CNN ko “bafite Uranium, diyama, zahabu n’igitoro nyamara tubayeho nk’abacakara.”

Uyu we ati: “Ntidushaka ko Abafaransa bakomeza kudufata bugwate, Kandi twifitiye ubutunzi Imana yaduhaye.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.