• Sun. May 19th, 2024

Abanyamulenge na Wazalendo muri Nyangenzi ntibavuga rumwe.

Share with others

Abanyamulenge na Wazalendo bararebana ayingwe muri Nyangenzi.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 11:25Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muriki gitondo canone ku Wambere, i Nyangenzi ho muri groupement ya Karhogo muri teritware ya Walungu, intara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republikaya Democrasi ya Congo, Abanyamulenge na Wazalendo babyutse barebana ayingwe nimugihe bapfaga ikibanza cyo kubakamo inzu.

Muminsi ishize itari myinshi, umunyamulenge yaguze ikibanza cyo kubakamo inzu, hafi nu muhanda wa Lukundja homuri Nyangenzi, ubwo yamaraga kwishura uwo baguraga Wazalendo bahise bategeka umunyamulenge kutazubaka kubutaka bwa Nyangenzi.

Ibi byatumye haba imanza hagati ya Wazalendo n’umunyamulenge gusa byaje gufata intera bituma izi manza zijanwa mubuyobozi bwa Groupement ya Karhogo, ubu buyobozi bwaje gukiranura ko ikibanza ari icyu Munyamulenge ndetse bategeka Wazalendo kutazagira ikindi bongera kuvuga, nkuko byavuzwe nabaturiye Nyangenzi.

Kuruyu wa Mbere uwo Munyamulenge yazanye abakozi bo Kubaka icyo kibanza birangira bashimuswe na Wazalendo.

Uwatanze amakuru kuri Minembwe Capital News, yatanze ubuhamya agira ati: “Wazalendo, babwiye Abanyamulenge ko Nyangenzi batahafite umugabane kandi ko batazigera bahubaka. Ubuyobozi bwa Groupement ya Karhogo bwanzuye ko Wazalendo batsinzwe ariko Wazalendo bahise babwira umunyamulenge ko bo bazakoresha imbaraga zagisirikare mukutamwemerera kubaka. Uyumunsi rero abari bazanwe Kubaka murico kibanza bahise bashimutwa na Wazalendo.”

Yakomeje abwira Minembwe Capital News, ko kugeza ubu bataramenya aho “abashimuswe” bajanwe.

Muri Kivu yamajy’Epfo, Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa bazira ubwoko bwabo ibi bikaba bimaze igihe kirekire aho bivugwa ko byatangiye mumwaka wa 1960 kugeza uyumunsi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

2 thoughts on “Abanyamulenge na Wazalendo muri Nyangenzi ntibavuga rumwe.”
  1. Amaherezo n’ugutsindwa tu barabeshya
    Twubaka kw’isi hose ngo inyangezi mwipori ?
    Tuzabana tu

Comments are closed.