• Sun. May 19th, 2024

Perezida Paul Kagame, ngo y’itwarira i modoka mugihe abafite abashitsi ba banyacubahiro.

Share with others

Perezida Paul Kagame ngo y’itwarira i modoka mugihe bamwe mubanyacubahiro baba bagendereye igihugu c’u Rwanda.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 9:15Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, kenshi nyuma yo kwakira abashitsi bakuru nk’uko biri mu muco nyarwanda, arabaherekeza ‘akanabatwara’ mu modoka.

Abagenderara u Rwanda mu ngeri zitandukanye bakirwa neza bagasubirayo birahira urugwiro bakiranywe n’abaho nkuko bikomeje kuvugwa nibitangaza makuru byomuricyo gihgugu.

Ibi ngo bikunze gukora benshi ku mutima ndetse bakanagaragaza amarangamutima by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagahererekanya amafoto aba agaragaza Umukuru w’Igihugu atwaye umushyitsi runaka wagendereye u Rwanda.

Abasesengura ibijyanye na dipolomasi bavuga ko ubusanzwe kwakira umushyitsi wagendereye igihugu ari ibintu bifite igisobanuro ku kuva mu gutegura urugendo rwe kugeza rurangiye ndetse na nyuma yarwo.

Kuba Umukuru w’Igihugu yakira mugenzi we [Perezida] waturutse mu kindi gihugu, bagatambukana ku itapi itukura, bakagirana ibiganiro mu biro, nyuma bakaba basangira, bakajyana gusura ibikorwa bitandukanye, akaba yamuherekeza ku kibuga cy’indege, ubwabyo bifite ikintu gikomeye bisobanuye muri dipolomasi.

Ibi ngo nibyo perezida Paul Kagame akunze gukora.

Ni inshuro zitari nyinshi hirya no hino ku Isi uzabona Umukuru w’Igihugu yitwaye mu modoka ndetse n’aho bibaye akenshi icyo gihe biba ari inkuru ibanza mu zishyushye muri icyo gihugu.

Ibi ahanini bijyana n’uburyo Perezida ari umuntu ukorerwa ‘Protocole’ ziri ku rwego rwo hejuru kuko buri gikorwa cye kiba giteguye ku buryo kubona aho yatwaye imodoka biba ari imbonekarimwe.

Kuri Perezida Kagame bisa n’ibimaze kuba ibisanzwe kumubona atwaye imodoka kuko biba kenshi.

Perezida Kagame akunze kugaragara mu modoka ye yitwaye, yaba ari mu kazi cyangwa ibindi bijyanye n’inshingano ze za buri munsi, ndetse mumwaka 2019, ubwo yari mu Nama y’Umuryango wa Eisenhower Fellowships (EF) yabajijwe n’umwe mu bari bayitabiriye impamvu akunda kwitwara mu modoka.

Ni ikibazo yari abajijwe n’uwifuzaga kumenya niba kuri Perezida Kagame, kwitwara mu modoka bimushimisha cyangwa ari uko gutwarwa n’abandi bimutera impungenge.

Perezida Paul Kagame yasubije ati: “Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira ku muntu cyangwa ikintu cyose cyagombaga kuntwara mu modoka mu gihe batabikoze.”

Mu buryo bwakunze gutungura benshi, Umukuru w’Igihugu yagiye agaragara yitwaye mu modoka ndetse hari n’aho agera akayivamo agasuhuza abaturage cyangwa yabona ibikorwa bitameze neza akajya kubaza abo bari kumwe impamvu.

Uyu ni undi mwihariko wo kuba rimwe na rimwe Perezida Kagame ari we utwara mu modoka ye, abashyitsi baba basuye igihugu, ibintu akenshi akunda gukora iyo afite ibyo agiye kubereka hirya no hino mu gihugu cyangwa abaherekeje bagiye ku Kibuga cy’Indege, basoje uruzinduko.

Ni ibintu bikunze kuzamura ibigumbagumba kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bamaze kumubonamo Umuyobozi w’icyitegererezo Afrika yigiraho byinshi.

Abakuru b’ibihugu cyangwa abandi banyacyubahiro yagiye atwara mu modoka ni benshi kandi bishoboka ko hari bamwe amafoto yabo atajya hanze.

Mumwaka wa 2016 yagaragaye atwaye Umwami Mohammed VI wa Maroc wari wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Perezida Kagame n’Umwami Muhammed VI, bagenda mu modoka bamwenyura benshi bayihuje n’intambwe idasanzwe y’umubano w’ibihugu byombi kuko muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinye amasezerano 21 y’ubufatanye.

Ubwami bwa Maroc bwahise bufungura Ambasade mu Rwanda ndetse bunashyiraho ubuhagarariye mu rwego rwo gutsura umubano n’ubufatanye mu bijyanye na politiki, ubukungu n’imigenderanire.

Mumwaka wa 2018, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yagiye gutaha aherekezwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame amutwaye mu modoka.

Muri Wmwaka wa 2019, Kagame yongeye gutwara mu modoka Uhuru Kenyatta wa Kenya mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Perezida Kenyatta mu Rwanda, icyo gihe rwahuriranye n’Umwiherero w’abayobozi wari uri kubera i Gabiro ndetse akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yahise yerekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ageze i Gabiro, Perezida Kanyatta yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, mu gusoza uruzinduko amutwara mu modoka.

Mukwezi Kwa Kane umwaka wa 2019, na bwo Perezida Kagame yatwaye mu modoka Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wari wasuye u Rwanda, mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.

Umukuru w’Igihugu na Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani bavuye i Kanombe bari mu modoka imwe bagenda baganira bagera kuri Kigali Convention Centre.

Mu mpera zumwaka wa 2021, na bwo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Kagame agirira uruzinduko mu Mujyi wa Goma muri RDC.

Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari mu Rwanda, Perezida Kagame yatwaye Tshisekedi mu modoka, ubwo bajyaga gusura ibikorwaremezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22/05/2021.

Perezida Kagame kandi yatwaye uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, mumwaka wa 2021.

Uru rugwiro rwongeye kugaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/07, ubwo hajyaga hanze amafoto ya Perezida Kagame atwaye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, wasuye u Rwanda ndetse amujyana mu rwuri rwe mu Bugesera, amugabira inyambo.

Perezida Nyusi yaherukaga mu Rwanda mukwezi kwa Kabiri umwaka wa 2022, aho we na Perezida Kagame baganiriye ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu muco nyarwanda, umushyitsi ahabwa icyubahiro gikomeye. Abasesengura ibya dipolomasi bo bavuga ko bifite igisobanuro kinini ndetse bikaba binatanga ubutumwa bukomeye cyane.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.