• Sun. May 19th, 2024

Menya Ibivugwa Mukarere, Imiryango Irimo ICGLR, EAC Na AU Byaba Byarananiwe Gutorera Umuti W’intambara Zurudaca Muri RDC?

ByBruce

Mar 30, 2023
Share with others

Imiryango y’ibihugu kumugabane wa Afrika ariyo EAC, ICGLR n’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika(AU), barashinjwa kunanirwa gukemura amakimbirane arimbere mubihugu muribimwe bigize uyu muryango, aha hazamo ikibazo c’Umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC).

Ibikandi bije mugihe akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi, kuruyu wagatatu, kamaganye ubwicanyi bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, mugace ka Djugu ho muri Ituri.

Ububwicanyi buracinjwa Imitwe yitwaje intwaro harimo CODECO na ADF NARU . Akanama gashinzwe umutekano kw’isi kumuryango wa b’Ibumbye karasaba ko iyimitwe ishinjwa ubwicanyi yarimburwa burundu.

Mugihe kiri mumezi atanu gusa muri Ituri bivugwa ko hamaze gupfa abantu 700 ibi byatangajwe nimpuguke zomumuryango wabibumbye mucegeranyo gisha cuyumwaka wa 2023.

Umutekano mubi muri Congo Kinshasa uvugwa hose mugihugu nimugihe bivugwa ko abarwanashaka bomuchama ca UNAFEC, mucumweru gishize byavuzwe ko hishwe abantu babo bangarenga 20, aba akaba arishaka rishigikiye President Félix Tshisekedi bishwe, mu karere ka Haut-Katanga nyuma yo guhangana n’abashinzwe umutekano.

Naho umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, Major Gen Jeff Nyagah, kuruyu wakane tariki 30.03.2023, yasuye abasirikare ba Kenya bari mukarere ka Kibati na Kibumba abasaba ko bakomeza gukora imirimo yabo berekana ububasha bwokurinda Abasivile nokubarindira Ibyabo.

Gusa ababwira ko badafite itegeko ryokurwanya ingabo za M23 zihanganye niza Leta ya Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), aha niho abaturage baherako bakamagana izingabo ko zananiwe kurasa umutwe wa M23.

Abivuze mugihe umutwe wa M23 ugenzura Mweso na Bihambwe mu karere ka Masisi, ninyuma yurugamba ruheruka guhanganisha M23 nihuriro ryingabo za FARDC, FDLR Maimai ndetse na Wagner, uru rugamba rwahesheje M23 kongera kwigarurira Imihana Ibiri ikomeye ariyo ya Mweso na Bihambwe.

Umutwe wa M23, wubuye intwaro mumpera zumwaka wa 2021, nimugihe bavuga ko leta ya Kinshasa itubahirije amasezerano bagiranye nuyumutwe bongera gushinja leta ya Kinshasa ko yemera ndetse igafatanya nabakomeje guhohotera abavuga ikinyarwanda muriki gihugu ca Republika ya democrasi ya Congo cane muri Kivu Yepfo niyaruguru.

Leta ya Kinshasa nayo ishinja umutwe wa M23 ko ari umutwe witerabwoba Kandi ko ufashwa na leta ya Kigali ibyo Kigali ihakanira kure ahubwo ikavuga ko Kinshasa ibishaka gukwepa ikibazo nyirizina. Umutekano muke womuburasirazuba bwa Congo Kinshasa waje mwo agatotsi igihe leta ya Zaïre, yemereye Interahamwe uburaro(ic’Umbi) Interahamwe zarizimaze gutsindwa na FPR Inkotanyi murugamba rwokubohoza Urwanda mumwaka wa 1994.

Interahamwe zimaze kugera kubutaka bwa Congo Kinshasa zatangiye kwigisha Abacongomani batavuga i Kinyarwanda ko Abatutsi ari babi ko bagomba kwicwa nokwangazwa, Ababembe na Bapfurero nabandi batangira kugura intwaro nimihoro yokwica Abanyamulenge (Tutsi).

Nibwo intambara zavutse muri Congo Kinshasa ahagana mumwaka wa 1996 kugeza uyumunsi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.