• Sat. May 18th, 2024

President Winteko Ishinga Amategeko, I Kinshasa, Yongeye Kwibutsa Abanyecongo Ko, Kwirinda Balkanisation.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

Mboso Christophe, yongeye kwibutsa Abanyecongo kuba maso kugira Igihugu cyabo kitazabamo ibicye(Balkanisation).

Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 30.04.2023. Saa 1:00 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

President Winteko Ishinga Amategeko Muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC), Mboso Christophe, kumunsi wejo hashize tariki 29.04.2023, ubwo abagize amashaka yibumbiye muri Union Sacreé, bateraniraga Kuri Stade ya Martyr i Kinshasa, yongeye kuvuga ibya Balkanisation.

Bwana Mboso Christophe, arinawe muyobozi mukuru Winteko Ishinga Amategeko Muri RDC, akimara guhabwa ijambo muribyo biganiro byabereye Kuri Stade ya Martyr, byahuje amashaka, yabanjye kunenga ijambo President wa Republika yu Rwanda Paul Kagame, ijambo aheruka kuvugira mugihugu ca Bénin, ubwo yakomozaga ukungene abazungu bagabuye imipaka, igice kinini kimwe kikomekwa Kuri Congo, ikindi Uganda na Tanzania.

Mboso we ati: “Urwanda ntabwo rwabagaho ahagana mumyaka ya 1800, Kandi u Rwanda rufitiye ubutaka bwibye Congo , aho bita Igisenyi bwari ubutaka bwa Republika ya democrasi ya Congo, ahagana muriyo myaka maze kubabwira.”

President Winteko Ishinga Amategeko, bwana Mboso Christophe, yakomeje avuga ati: President Kagame, ni umwanzi wibihugu biri mukarere kibiyaga bigari.”

Aha niho bwana Mboso Christophe, yahise ahindura invugo yibutsa abaturage ba Congo, kuba maso bakarinda ubusugire bw’igihugu Cabo.

Yagize ati: “Muhumuke mumenye ubwenge nimutaba hange Igihugu gishobora gucikamo(Balkanisation), murinde ubusugire bw’igihugu canyu.”

Republika ya democrasi ya Congo (RDC), imaze igihe kirenga imyaka 25 irimo intambara zurudaca ihanganishije inyeshamba zirenga 221 ningabo za leta ya Kinshasa, gusa igihe kimwe bamwe mubayobozi ba leta ya Kinshasa, bashinjwa gutera inkunga inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwabo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “President Winteko Ishinga Amategeko, I Kinshasa, Yongeye Kwibutsa Abanyecongo Ko, Kwirinda Balkanisation.”
  1. Hhhh gerageza kujya wandika neza niba ari Ikinyarwanda cg Ikinyamulenge. Il faut kumenya ko Ikinyamakuru gisomwa n’abantu bingeri zitandukanye niyo mpamvu ugomba kujya ubanza ugakosora neza mbere yo kubishyira ahagaragara.

Comments are closed.