• Sun. May 19th, 2024

Ibyavuye Mumyanzuro, Yibiganiro Byahuje Impunzi Zikomoka Muchohagati chaza Rwerera Yamenyekanye.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

Imyanzuro yavuye mubiganiro byahuje impunzi zamoko yose zahunze akarere ko Muchohagati chaza Rwerera, bemezanije gutahuka.

Yanditswe na Bruce Bahanda kwitariki 30.04.2023, saa 7:37 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Nkuko ejo hashize, tariki 29.04.2023, byavuzwe ko mu Mikenke hateraniye inama yahuzaga impunzi zahunze akarere ko Muchohagati chaza Rwerera. Iyi nama ikaba yarateguwe naba Chefs baka karere, bakaba barayiteguye muburyo bwose mubyamafaranga numutekano.

Mbere yuko iy’inama iba babimenyesheje inzego zishinzwe umutekano FARDC, PNC na ANR ndetse bongera nokumenye ingabo za FDNB, zikorera mubice byimisozi miremire y’Imulenge.

Aba basirikare ba FDNB bakaba baranagize uruhare rwoguherekeza abitabiraga iy’inama bavuye mu Minembwe na Bijombo.

Amoko yose aturiye akarere k’imisozi miremire y’Imulenge, homuri Kivu Yepfo bitabiriye ibi biganiro(Abanyamulenge, Ababembe, Abapfurero na Banyindu).

Umwe mubatanze amakuru yavuze ko abitabiriye baribenshi yagize ati: “Abitabiriye baribenshi urusengero bateraniyemo bari bakubise buzuye, Muminembwe havuye abagabo 22, ariko Bose bakomoka Muchohagati chaza Rwerera. Abandi bavuye Bijombo na Gatanda nahandi.”

Iy’inama yayobowe nuwitwa Gisaro uvuka muri Kamombo. Gisaro yabanjye kwiyegereza abitabiriye bose arangije ashimira ababigizemo uruhare kugira Inama ihuza abakomoka Muchohagati chaza Rwerera ibe. Yongeye no gushimira abashinzwe umutekano.

Muriyo nama banzuye ko bagomba gutaha Muchohagati chaza Rwerera, gusa igihe bari munama babanjye gutanaho imfane, urugero; Abapfurero bagize bati: “Abanyamulenge, mwebwe muradusuzugura, icyambere mutwikoreza imizigo Kandi nimwe banyiribayazana W’intambara yomumwaka wa 1996.”

Abanyamulenge nabo basubizaga Abapfurero n’Abanyindu nab’Abembe ko aribo bazanye intambara kera bagize bavuga bati: “Nimwe mwazanye intambara kuva 1960 mwaratwishe mwaratunyaze. Iyintambara mwayizanye twebwe ubwacyu tutaranamenya kurasa tutazi imbunda icyaricyo.”

Ibi byaje kurangira bunvikanye amahoro bakaba baranashizeho Commission irimo abantu 15, barimo amoko yose. Bunvikanye Kandi ko ntayindi nama izabahuza ahubwo ko bagiye guhita bashira mubikorwa bagataha babifashijwemo ninzego zishinzwe umutekano (FARDC).

Tubibutsa ko akarere ko Muchohagati chaza Rwerera, ariko kabereyemo intambara mbere yasenye Imulenge iyintambara ikaba yaravuye Kuri Mai Mai witwa Kawaza ahagana mumwaka wa 2017.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ibyavuye Mumyanzuro, Yibiganiro Byahuje Impunzi Zikomoka Muchohagati chaza Rwerera Yamenyekanye.”

Comments are closed.