• Sun. May 19th, 2024

Ibikoresho bya Komisiyo ishinzwe amatora muri Congo(CENI), byahiriye Bukavu birakongoka.

Share with others

I Bukavu, imashini za CENI, zigera kuri 900 zatwitswe ni nkongi yibasiye ububiko bw’ibiro byatora murako gace.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 6:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ibikoresho birimo imashini zigera kuri 900, zikoreshwa mu matora zarahiye zirakongoka. Nibyabaye kuruyu wa Gatandatu ushize, tariki 29/07/2023, nimugihe inkongi y’umuriro yibasiraga ububiko bwa Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) buherereye mu nyubako za sosiyete y’igihugu ishinzwe imihanda ya gari ya moshi (SNCC) i Bukavu muri Kivu yamajy’Epfo .

Nk’uko byatangajwe na Maheshe, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CENI ku rwego rw’intara, ngo ibyangiritse ni byinshi, cyane cyane imashini z’itora, amapikipiki, batiri ndetse n’ibikoresho bikurura amashanyarazi aturuka ku izuba.

Avuga ko imashini 329 ari zo zarokotse iyo nkongi y’umuriro nk’uko tubikesha inkuru yatanzwe nikinyamakuru 7sur7.cd.

Ukuriye CENI muri Kivu yamajy’Epfo, yerekana ko ibyo bikoresho byari bigenewe antenne ya CENI i Bukavu n’izindi antenne ziri mubice bugize iyi Ntara.

Ati: “Inkongi y’umuriro yatangiye mu ma saa saba z’ijoro ntitwashoboye kurokora ibikoresho byinshi. Imashini n’ibicuruzwa bidasanzwe byari bibitswe byarakongotse”.

Byongeye kandi, Guverineri w’intara, Théo Ngwabidje Kasi, yategetse serivisi ze gukora iperereza ku bufatanye na CENI kugira ngo bamenye icyateye uyu muriro no kugaragaza uruhare rwa buri wese.

Ishami rishinzwe itumanaho rya guverineri w’intara rivuga ko ubuyobozi bw’intara bwijejwe na perezida wa CENI, Denis Kadima, nyuma yo kuvugana kuri telefoni, ko itsinda rya komisiyo y’amatora riza kugera i Bukavu kugira ngo ryitegure neza.

Iyi nkuru iributsa ko intara ya Kivu yamajy’Epfo muri rusange, n’Umujyi wa Bukavu by’umwihariko, imaze amezi agera kuri 2 yibasirwa n’inkongi z’umuriro za hato na hato. Amazu arenga 1.000 amaze gushya, ibi bikaba bimaze igihe byibasira uyu mujyi mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo.

Tubibutsa ko nubushize uyu muriro wafashe gereza nkuru ya Bukavu, gusa abashinzwe kuzimya umuriro bagobotse ntabantu barahiramo ariko byavuzweko harimo abahahuriye nakaga ko gukomereka.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.