• Sun. May 19th, 2024

Mugihe Twirwaneho yahawe amasaha 72h yokuba bavuye kubutaka bavukaho bwa Minembwe, Uyumunsi muri Minembwe babyutse neza.

ByBruce

Jan 31, 2023
Share with others

Umunyamakuru wa Minembwe Capital News, uherereye muri Minembwe ho muri Territory ya Fizi Kivu yamajyepho, yatanze amakuru ko muri aka gace haragahengwe kamahoro, nimugihe hitezwe amasaha 72h ngo abaturage birwanaho babe bavuye kubutaka bwa Minembwe bitabaye ibyo bakagabwaho ibitero na FARDC, ayamasaha yatanzwe na General Andre Oketi uyoboye 12ème brigade ya Fardc muri aka gace ka Minembwe gatuyemo ahanini Aba Tutsi(Abanyamulenge).

Gusa nubwo muri Minembwe ibikorwa remezo bizindutse bikorwa mumutekano, muri Mikenke haravugwa gushamirana hagati ya Banyamulenge na Maimai nimugihe ejo Hashize tariki 30.01.2023, harinka zanyazwe zab’Apfulero , amakuru dukesha bamwe mubaturiye aka gace bavuze ko izonka zanyazwe na Maimai ariko Maimai yo ibishinja Abanyamulenge.

Ahandi harangwa umutekano muke nimugace Ko Kundondo ya Bijombo, mumakuru twahawe Kuri Minembwe Capital News, nuko isoko yokuwambere iri muribi bice itigeze irema nkuko byahoze bikavugwa ko nyuma y’intambara ziheruka ubwo Fardc yagiye igwa mumitego ya Maimai iyi Soko itarigera irema Neza.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

4 thoughts on “Mugihe Twirwaneho yahawe amasaha 72h yokuba bavuye kubutaka bavukaho bwa Minembwe, Uyumunsi muri Minembwe babyutse neza.”
  1. FARDC ya anime kera inshingano zayo naho abaturage gusubiranamo nuko NTA reta ibaho ya Congo
    Twizeye Imanza hamwe na Twirwaneho izadutsindishiriza

Comments are closed.