• Sun. May 19th, 2024

Umusirikare w’Urwanda yirukanwe muri Congo wari mubutumwa bwa EACRF.

ByBruce

Jan 31, 2023
Share with others

Itangazo ry’umuvugizi w’ingabo za Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, rivuga ko abo basirikare bamaze gusubira mu gihugu cabo.

Congo ivuga kandi ko kubera ibyo u Rwanda “rwahise ruhamagaza ba ofisiye barwo bose” bari mu nzego z’ubugenzuzi zihuriweho n’ibihugu by’akarere zikorera muri DR Congo.

Ibi ntacyo uruhande rw’u Rwanda rurabivugaho.

Bamwe muri ba ofisiye b’u Rwanda kandi bari mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi n’iperereza ku bibazo by’umutekano ku mipaka y’ibi bihugu rizwi nka Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

Iryo ni itsinda rikorera i Goma ryashinzwe mu 2012 rishamikiye ku ihuriro mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (International Conference on the Great Lakes Region) ririmo abasirikare b’ibihugu by’akarere.

Ibivugwa n’uruhande rwa Congo, bibaye mu gihe hitezwe iperereza rya EJVM ku iraswa ry’indege ya DR Congo hafi y’ikibuga c’indege ca Goma, u Rwanda ruvuga ko yari yavogereye ikirere carwo, naho Congo ikavuga ko itari yakivogereye.

Bibaye kandi mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, n’imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC ivanze na FDLR, Maimai ndetse na Bacanshuro, ikomeje muri territory ya Masisi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.