• Sun. May 19th, 2024

Minisitiri w’ubutunzi muri RDC, kuba yahaye abana be gukora muri minisitere abereye umuyobozi byavugishije benshi kumbuga nkoranya mbaga.

Share with others

Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na minisitiri w’ubutunzi muri RDC, kuba yahaye abana be akazi muri minisitere abereye umuyobozi byavugishije benshi kumbuga nkoranya mbaga.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 2:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na minisitiri wubutunzi muri republika ya Democrasi ya Congo, Vital Kamerhe, yashizeho umukobwa we Daida Mpiana, kuba umujyanama we mubyubutunzi, umuhungu we Didier Kamerhe amugira umwunganizi(Assistant) naho umukwe we Christian Nguza amugira ushinzwe kugenzura ibiciro(Charge de Contôle de prix).

Ibi byavugishije benshi kumbuga nkoranya mbaga, aho bamwe bavuga ko ari ntaco bitwaye abandi bakabinenga.

Ababishima bavuga ko nabo ari abakongomani kimwe nabandi ko nabo bagomba kubona ako kazi mugihe bagashoboye.

Abandi nabo ati ababuze akazi muri Republika ya Democrasi ya Congo nibenshi ko ahubwo yakagombye gushakira abakabuze murwego rwogusaranganya imirimo.

Uwitwa Kasongo Daniel, yagize ati: “Abanya politike ba Congo, baza basa nabatagira umutima utekereza neza. Guhereza abana be akazi ngo bigende gute ? Mubakene dufite abantu bize bakagombye kugirira abakene impuhwe bagahabwa akazi kugira ngo nabo babeho!! Kuki mudaha abandi amahirwe nkayo? Ibi harimo agasuzuguro.”

Naho Letype we ati: “Ntakibi mbonamo, Kamerhe yabahaye akazi nkabandi banyecongo, ntimukabe indyandya. Namwe muhawe ayo mahirwe mwakora nkibyo bahe bakora, Siwe wenyine ubikoze. Abenshi turabizi bahisha ibiri mumitima bamara guhabwa imyamyanya muri leta mugakora ibyo mwa nengaga.”

Jackson, we ati: “Nukuri ntakibi kirimo njyewe ntaco mbona ! Ikibi kirihe? Murashaka kuvuga ko abahawe akazi atari abacongomani? Ntibize se? Ntibafite diploma? None se Ivanka Trump na Jared Kushner ntibakoraga mu biro by’uwahoze ari perezida Donald Tramp muri Maison Blanc, aba barabana be, nabo ni bakore na bacongomani.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.