• Sun. May 19th, 2024

Kabanyana Yvonne, wari washimuswe na FDLR yarekuwe ahabwa ingabo za Fardc zikorera muri Sake.

Share with others

Umututsikazi Yvonne Kabanyana, wari washimuswe na FDLR yavuye mumaboko yizi nyeshamba ahabwa ingabo za Fardc.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 3:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kuruyu wa Mungu nibwo Umututsikazi Yvonne Kabanyana, yashimuswe n’inyeshamba zikorana byahafi n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (Fardc) . Uyu mudamu uvuka mubwoko bwa Batutsi yashimuswe mugihe yari yerekeje i Goma ava mubice biherereye muri teritware ya Masisi, ageze ahitwa Kabati ashimutwa n’imitwe y’itwaje imbunda ya FDLR,Nyatura ndetse na Wazalendo, iyi mitwe ikaba ikorana n’igisirikare ca RDC.
Akimara gushimutwa izi nyeshamba zasabye amafaranga umuryango we kugira ngo barekure Kabanyana, maze barazohereza bakimara kuzibona izi nyeshamba zahise zohereza Yvonne Kabanyana i Sake ahari ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo. Ubwo Kabanyana yaramaze kugera mumaboko y’ingabo za Fardc, izi ngabo za Fardc zikorera muri Sake nazo zasabye amafaranga umuryango wa Yvonne Kabanyana kugira ngo babashe kumurekura.

Kabanyana yashimuswe mugihe izi nyeshamba zikorera mubice bya Kabati homuri teritware ya Masisi zari ziheruka gutangaza ko badashaka kubona icitwa umututsi mubice bagenzura, ibi n’ibyavuzwe na Colonel Muhire wo mumutwe wa Nyatura.

N’imugihe kandi imiryango ya Batutsi ikomeje kugira ibibazo aho bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Abenshi iyo batarabutse bava mubice baherereyemo baricwa abandi bagashimutwa. Hafi naka gace ahitwa Kimoka, baherukaga kwica umuryango wose bawuziza ko ari Abatutsi, umuryango wishwe akaba ari uwa Munyagabe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.