• Sun. May 19th, 2024

Menya Amateka Ya Gumino Nyirizina Yo Mumwaka Wa 2005.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

Waruzi Amateka ya Gumino, yo mumwaka wa 2005,2006 kugeza 2011.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 30.04.2023. Saa 6:22 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Gumino nyirizina yatangijwe nabasirikare bab’Anyamulenge bari mungabo za leta ya Kinshasa (Fardc ), ubwo hari Mukwezi kwagatanu(5)/ 2005.

Menya invonimvano yo kurema Gumino.

Ingabo za FARDC zari Kubwegera, zakoreraga muri Bataillon ya Captain Munyamahoro Donat, muricyo gihe haje kuza Colonel ukomoka Bandundu, ategeka Captain Munyamahoro, gushira abasirikarebe kuri Foreni, nyuma yuko Foreni ikozwe, uwo Colonel tutabashe kumenya Izina wakomoka Bandundu, yabwiye abasirikare bose ko bagomba kuja muri Brassage, ahitwa Murubilizi.

Bakiraho Kuri Foreni bahise bategeka ba Komanda babanziriza abandi kuja muri Brassage ahitwa Murubilizi, Komanda wambere ni Mwungura Efraïm, Gakundanyi na Venant.

Komanda Efraïm, yasabye ijambo agira ati: “Ibyo ntitwabikora twitangiye iki gihugu kugira turinde ababyeyi bacyu, ikindi Kandi ibyo Masunzu yapfuye na Mutebutsi, harimo ibi byokuja kure yaba byeyi [Ubwo yavugaga kuva Sud Kivu], njewe ubwanjye nabaye kure ya Sud Kivu, Sinzasubirayo.”

Nyuma yirijambo rya Komanda Efraïm Mwungura, abasirikare bose Babanyamulenge baraho bose bahise bafata Inzira bazamuka imisozi miremire yimulenge ho muri Teritware ya Uvira muri Kivu Yepfo.

Izingabo zikizamuka bageze ahitwa Rubanga, bahageze batinda ho buke bakomereza Mugifuni, aha naho bahatinzeho buke baza gukomeza kugenda Indondo yose yibupfurero bahuruka Kumurambya, ho muri Groupement ya Bijombo.

Kumurambya, ahaniho izingabo zashingiye Ubuyobozi bwambere bwa Gumino, ya 2005-

Dore uko babyunvikanyeho mugihe bari bakoze Ibiganiro byambere byaje kubyara Izina Gumino, bagize bati: “Ntabwo tuguma kugenda tudafite ubuyobozi.”

Ibi babyumvikanyeho bose, maze baricara bagabura ubuyobozi.

Uwitwa Gakundanyi, niwe wambere wahawe kuyobora Gumino, ubwo hari Mukwezi kwa 05/2005, yungirijwe na Venant naho Efraïm Mwungura, niwe wabaye S3, wicyo gikundi.

Abandi bahawe kuyobora Kompanyi, mubazihawe harimo uwitwa Rugazura.

Iki gikundi cyatangije Gumino, nyuma yogushinga Ubuyobozi bahisemo kumanuka bava Indondo ya Bijombo berekeza Muchohagati chaza Rwerera, bageze ahitwa Mumikenke, bafata Pleton yarihari yuwitwa Serukiza Paul.

Iyi Preton barayitwaye yose yemera gukorana nabo, bongera gusubira Indondo ya Bijombo, bahitira ahitwa Nyakirango.

Aha Kuri Nyakirango, harikibira Cyitwa “Bugonyora” ahaniho bashize ibirindiro byabo bikuru, aharero niho Gumino nyirizina yashinze ibirindiro byabo byamateka byambere.

Nyuma yigihe kitari kinini, amakuru atangira gusakara ko haje Abasirikare bitwa Gumino, bakiraho muricyo Kibira nibwo ingabo zambutse ziva i Rwanda ziyobowe na Col Venant Bisogo, abasirikare Col Bisogo, yambukanye bari mirongwine nabarindwi( 47), akaba arinaryo zina bakomeje kwitwa (Quarante-Sept).

Igikundi cya Gumino cyaje guhura na 47, bakorana Ikiganiro gusa ntabwo bigeze bunvikana bitewe nintambara ya 2002.

Abasirikare bakuru bari muri 47, harimo Colonel Venant Bisogo, Col Mukarayi, Col Rugazura Alexis, Col Gafirita ndetse na Major Rutambwe nabandi.

Igikundi cya 47,baratambuka baja gushinga ibirindiro byabo ahitwa Mukomombo, naho Gumino nyirizina bakomeza kwibera mwishamba rya Bugonyora.

Col Makanika Rukunda Michel na Major Nkumbuyinka, muricyo gihe nibwo baje gusanga izingabo za Gumino nyirizina, Ikiganiro cyabahuje cyabereye Kumurambya, ubwo bari bavuye Uvira bamaze kwitandukanya n’Ingabo za FARDC.

Gusa Col Makanika na Major Nkumbuyinka, bitandukanye na FARDC mugihe Lt Gen Masunzu Waruyoboye Province ya Sud Kivu, kurasa Quarante-Sept yariyobowe na Col Venant Bisogo.

Gumino nyirizina, yaje gukomera mugihe Quarante-Sept yarimaze kwivanga na Gumino barema igikundi bagiha iryo zina rya Gumino izina rya Quarante-Sept rirashira.

Gumino iyoborwa na Col Venant Bisogo, yungirizwa na Col Michel Rukunda Makanika.

Iminsi icanamo Gumino iza gushira mugihe bari bamaze kwiyunga na leta ya Kinshasa icogihe yariyobowe na Président Joseph Kabira.

Tuzabaha igicye cyakbiri ubutaha.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.