• Sun. May 19th, 2024

I Khartoum Kumurwa Mukuru Wa Sudan, Hongeye Kuvugwa Imirwano Ikomeye.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

I Khartoum, kumurwa mukuru w’Igihugu ca Sudan, uyumunsi kuwamungu hongeye kuvugwa imirwano ikaze.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 30.04.2023. Saa 3:37 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muriki gitondo canone kwamungu(Kucumweru), hongeye kuvugwa imirwano ikomeye mumurwa mukuru wa Sudan, iyi mirwano ikaba imaze ibyumweru bibiri birenze ho gato.

Ingabo za Leta ziri kurwana nizo mumutwe wa RSF, aba bakaba barahoze bavuga rumwe, Kuri none barapfa ko Leta y’inzibacyuho iyobowe n’igisirikare yanze kwinjiza ingabo zisaga ibihumbi 100 za RSF muri Leta yicyo gihugu.

Ubwo imirwano yuburaga murico gihugu, uyumutwe wa RSF batangaje ko bamaze kwigarurira Ingoro y’umukuru w’igihugu, urugo rw’umugaba mukuru w’ingabo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Khartoum, bikaba byasaga na Kudeta.

Aba bavuze kandi ko bamaze gufata ibindi b’ibibuga by’indege mu mijyi ya Merowe ba El-Obeid mu burengerazubwa bw’igihugu.

Gusa nyuma yaho abasirikare barwanirira leta ya Khartoum, bongeye kwisubiza aho abarwanyi ba RSF bari babambuye, nkuko byatangajwe na leta yico gihugu.

Kugeza ubu iyi mirwano imaze Ibyumweru bibiri birenga imaze guhitana abarenga 500, mu gihe ibikorwa byinshi byahagaze kuko abaturage bikingiranye mumazu.

Abandi baturage basaga ibihumbi 20 bamaze guhunga iyimirwano bamwe muribo bahungira muri Tchad, abandi muri Misiri.

Ibihugu byamahanga bimaze guhungisha ababo

Leta Zunze Ubumwe Z’America mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yacyuye abantu barenga ijana(100), yifashishije kajugujugu za gisirikare.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Sudani yabaye ifunze imiryango, mu gihe ku rukuta rwayo rwa Twitter hariho itangazo rivuga ko leta itarabona uburyo icyura abandi baturage ba Amerika bari muri Sudani.

U Bwongereza nabwo bwacyuye abantu benshi bari i Khartoum.

President w’u Bufaransa na we yatangaje ko indege y’u Bufaransa yamaze kugera muri Djibouti ivuye muri Sudani, itwaye abaturage b’u Bufaransa bari basanzwe muri Sudani. Iyo ndege kandi yatwaye n’abaturage bake bo mu Buholandi.

Uganda nu Rwanda baheruka gucura abantu babo nkuko izi leta zombi zabitangaje. Leta Ya Uganda ibyo gucura abantu babo bari Sudani akaba ari Gen Kainarugaba Muhoozi bari bashinze iki gikorwa Kandi akaba yaragishoje neza nkuko yashimiwe na leta yigihugu cye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.