• Sun. May 19th, 2024

Bayern Munich Yatsinze Ibitego Bibiri Kuri Zéro Itsinda Hertha Berlin.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

Kuruyu wamungu(Kucumweru), Ikipe ya Bayern Munich yatsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri itsinze ikipe ya Hertha Berlin( 2-0).

Kuba Bayern Munich yatsinze uyu mukino byayihesheje amahirwe yokuja mu mwanya wa mbere muri Budesliga, hakaba hasigaye imikino ine.

Ibitego byatsinzwe na Serge Gnabry na Kingsley.

Bayern Munich itsinze imikino ine(4), itabashe gutsindwa muraya marushanwa.

Tuchel, yageze muriyi Kipe mumpera zukwezi kwagatatu (3), na Julian Nagelsmann yagize ati: “Kugeza ubu numva ko buri wese ashaka intsinzi kandi buri wese azi neza ko twe nk’ikipe tugomba kongera intambwe.”

Yakomeje agira ati : “Ikipe y’umupira w’amaguru igomba gushyiraho ingufu rusange. Nishimiye uburyo twizihije, kandi ibi ntitugomba kubifata nk’ubusa.”

Ati: “Ibyo byari byarabuze rimwe na rimwe (abakinnyi) bakeneye umuriro muke, uyu munsi dukeneye gutuza kuko numvaga ko abantu bose biteguye”.

Byari inzira nziza kuva Bayern Munich itangira kandi muraya marushanwa ikora ibishoboka byose kugira ibone igitego hakiri kare.

Dore uko ibitego byabonetse,
Bavarians yari imbere nyuma yiminota 45 ariko Sadio Mane na Benjamin Pavard bo basaga nababuze umunyezamu wa Hertha Berlin, Amaherezo ku munota wa 69 ubwo Joshua Kimmich yacaga mu nzira ya Gnabry, yahise atsinda igitego n’umutwe.

Nyuma yiminota 10, Coman atsinda igitego cya kabiri cya Bayern.

Tuchel ati: “Byatwaye igihe gito cyane ku gitego cya mbere”.

“Twatakaje amahirwe menshi cyane mugicye cya mbere. Ariko twaje kuyagwaho mugicye cyakabiri.”

Mumakuru yamaze kumenyekana nuko Ikipe ya Hertha, nta ntsinzi irigera ibona muri shampiyona za Munich kuva shampiyona ya 1977 na 1978, ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma.

Yanditswe na Bruce Bahanda, Tariki 30.04.2023. Saa 8:42 Pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.