• Sun. May 19th, 2024

Ijambo Ry’Imana Hamwe N’a Pastor Sebintu Levi.

ByBruce

Apr 30, 2023
Share with others

Topic : Ijambo ry’Imana n’akayunguruzo keza k’intekerezo zacu.

Texte :Abafilipi 4:8.


Ibisigaye Bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe aribyo mwibwira .

Umutima wawe, umeze nk’ubusitani bwiza buteyemo indabo nziza zinezeza amaso, nyir’ubusitani ahora ari maso ngo arebe ko hatamera ibyatsi bibi , bishobora kwangiza isura y’ubusitani bwe.

Nanjye nawe tugomba guhora turimaso, dusoma kandi tukiga ijambo ry’Imana kugirango rirandure intekerezo mbi umubi satani aba yabibye mu mitima yacu.
2Abakorinto 10:5.Dukupita hasi impaka n’ikintu cyose kishyira hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomororere Kristu . Akira ijambo ry’Imana.

Yari Pastor Sebintu Levi,
+250788803223 .

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.