Uvira, hafungiwe Abanyamulenge batatu bose bari bahagarariye Centre d’enrôlement zitandukanye muri Groupement ya Bijombo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 30.04.2023. Saa 10:17 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatandatu, tariki 29.04.2023, nibwo hatanzwe amakuru ko uwaruhagarariye Centre d’enrôlement ya Gatanga, Rushambwa Mathias, ko yafunzwe azira Abanyamulenge, baje kwibaruza kuri centre abereye Umuyobozi.
Nkuko byavuzwe bavuze bagize bati : “Mathias Rushambwa, niwe waruhagarariye Centre d’enrôlement ya Gatanga. Nyuma yaho Centre d’enrôlement, yarayoboye irangije akazi, yafashe ibikoresho byakazi yari yahawe aja gutanga rapport kuri Teritware ya Uvira, ahageze abashinzwe umutekano ANR baramufata baramufunga.”
“Igihe bamufunze bamubwiye ko bamuziza ko yafashije Abanyamulenge gufata Carte d’électeur Aribenshi.”
Andi Makuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, murayamasaha yijoro nuko harabandi Banyamulenge bongewe gufungwa i Buvira, abafunzwe bose bakaba bamaze kuba batatu bose barazira ibijanye nokubarura(Enrollment).
Uwatanze ayamakuru yagize ati : “Haboshwe umuhungu wa Masofi wumusita n’a Rushambwa numukwe wa Gaparo.”
Aba kwari batatu bose bari bahagarariye Centre d’enrôlement muri Groupement ya Bijombo ho muri Teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajyepho muri Republika ya democrasi ya Congo.
Bakaba bafashwe mugihe bari baje kuri Teritware yabo gutanga rapport nkuko nubundi bikorwa.
Akarengane gusa kandi igifite itangiriro kigira ni herezo